Igitaramo Urban Boyz yatumiwemo ahazwi nka Sun City i Nyamirambo cyari cyitabiriwe n’amagana y’abakunzi ba muzika biganjemo abakibyiruka mu ngeri zinyuranye. Abakobwa baje muri iki gitaramo bishimiye cyane itsinda rya Urban Boyz , bamwe batanze amafaranga abandi amarangamutima abarusha imbaraga bararira.
Urban Boyz yageze imbere y’abafana mu gicuku cyane, ntibari barambiwe kuko mbere y’iri tsinda habanje kuririmba abahanzi bakizamuka barimo abataramenyakana mu Rwanda.
Urban Boyz yatangiye kuririmba ahagana saa cyenda z’ijoro isoza saa kumi zirengaho iminota mike. Iri tsinda ryakiranywe urukundo rukomeye mu ndirimbo zabo nka ‘Reka mfukame’, ‘Wampoye iki’, ‘Aragiye, ‘Show Me Love ft Timaya’, Tayali ft Iyanya’, ‘ Till I die’ n’izindi.
Icyagaragaye cyane ni uburyo abakobwa bishimiye cyane iri tsinda, buri ndirimbo bateraga yikirizwaga n’amajwi yiganjemo ay’abakobwa banabigaragaje cyane ubwo babyinanaga na Nizzo wari wikuye ishati yambaye ubusa hejuru.
Igitaramo cyasojwe mu rukerera ari nabwo abafana batangiye gusa benshi bagumye aho igitaramo cyabereye kuko bazitiwe n’imvura y’umuvumbi yaguye kuva umuseke utambitse kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Umukunzi wa Humble Jizzo [Amy Alexandria Blauman] n’uwa Safi Madiba [Parfine] bari baje gushyigikira aba bahanzi.
Amafoto: Murungi Sabin
TANGA IGITEKEREZO