00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bishimiye Urban Boyz bidasanzwe mu gitaramo cy’inkera (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 April 2016 saa 09:56
Yasuwe :

Abahanzi bagize Urban Boyz rimwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda, bishimiwe bidasanzwe mu gitaramo gikomeye bakoreye muri Mondial Hotel mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2016.

Igitaramo Urban Boyz yatumiwemo ahazwi nka Sun City i Nyamirambo cyari cyitabiriwe n’amagana y’abakunzi ba muzika biganjemo abakibyiruka mu ngeri zinyuranye. Abakobwa baje muri iki gitaramo bishimiye cyane itsinda rya Urban Boyz , bamwe batanze amafaranga abandi amarangamutima abarusha imbaraga bararira.

Urban Boyz yageze imbere y’abafana mu gicuku cyane, ntibari barambiwe kuko mbere y’iri tsinda habanje kuririmba abahanzi bakizamuka barimo abataramenyakana mu Rwanda.

Urban Boyz yatangiye kuririmba ahagana saa cyenda z’ijoro isoza saa kumi zirengaho iminota mike. Iri tsinda ryakiranywe urukundo rukomeye mu ndirimbo zabo nka ‘Reka mfukame’, ‘Wampoye iki’, ‘Aragiye, ‘Show Me Love ft Timaya’, Tayali ft Iyanya’, ‘ Till I die’ n’izindi.

Urban Boyz ubwo baririmbaga iyitwa 'Reka mpfukame

Icyagaragaye cyane ni uburyo abakobwa bishimiye cyane iri tsinda, buri ndirimbo bateraga yikirizwaga n’amajwi yiganjemo ay’abakobwa banabigaragaje cyane ubwo babyinanaga na Nizzo wari wikuye ishati yambaye ubusa hejuru.

Igitaramo cyasojwe mu rukerera ari nabwo abafana batangiye gusa benshi bagumye aho igitaramo cyabereye kuko bazitiwe n’imvura y’umuvumbi yaguye kuva umuseke utambitse kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Umukunzi wa Humble Jizzo [Amy Alexandria Blauman] n’uwa Safi Madiba [Parfine] bari baje gushyigikira aba bahanzi.

Uyu mukobwa yazanye inoti za bibiri, aha buri wese
Parfine yanitabiriye igitaramo Urban Boyz iherutse gukorera muri Sun City
Parfine na Amy bari bishimye bikomeye
Agasaro Diane washinjaga Bruce Melody kumutera inda yavuye muri aka kabyiniro mu gitondo
Nizzo wiyita 'Kaboss' yari yikuye ishati
Nizzo akunze kuririmba yambaye ubusa hejuru kugira ngo yerekane imiterere y'umubiri we kubera guterura icyuma cyane
Nizzo yabyinishije uyu mukobwa benshi bakoma mu mashyi
Hari abakobwa bambariye ikirori....
DJ Denischeetah ni we wavangaga imiziki
Nizzo yateruye uyu mukobwa kubera uburyo yishimiye Urban Boyz
Abakobwa barishimye cyane
Basoje igitaramo bafata ifoto y'urwibutso na MC

Amafoto: Murungi Sabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .