00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Huye, Urban Boyz yabitse ubwoba mu bahataniye Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 July 2016 saa 02:18
Yasuwe :

Abaririmbyi bagize itsinda rya Urban Boyz bavuye mu Mujyi wa Huye bemye, baje ku isonga isonga mu gushimisha abafana benshi cyane no guhagurutsa imbaga mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyahabereye kuwa 2 Nyakanga 2016.

Urban Boyz yaririmbaga abafana basubiranamo indirimbo zayo zamamaye henshi mu Rwanda zirimo ‘Icyicaro’,’Tubanenge’, ‘Tayali’, ‘Till I Die’ n’izindi. Ni igitaramo cya Gatanu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Gatandatu.

Aba bahanzi baririmbye kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma abafana amaboko ari mu kirere, muri iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye byagaragaraye ko Urban Boyz yishimiwe cyane kurusha abandi bahanzi bari kumwe muri iri rushanwa.

Uretse kuba Urban Boyz ari abahanzi amaze igihe ari ibyamamare mu muziki mu Rwanda bakaba baranitabiriye iri rushanwa inshuro eshatu zabanje, gukundwa cyane muri iki gitaramo byagizwemo uruhare no kuba iri tsinda rifite imizi mu Mujyi wa Huye kuko ariho ryashingiwe muri Nyakanga 2008.

Umwe mu bafana ba Urban Boyz witwa Uwicyeza Jeanne, w’imyaka 18, aganira na IGIHE yagize ati “Njyewe nakunze Urban Boyz, kuko n’ubusanzwe nibo banshimisha. Urban Boyz ndabakunda cyane badushimishije nkunda cyane indirimbo yabo yitwa ‘Barahurura’, ni abana bacu ni group yacu nk’abavuka i Huye, ni bo batumye nza hano.”

Uwitwa Dushimimana Leon, w’imyaka 25, nawe yagize ati “Nashimishijwe cyane na Urban Boyz, ni abasaza kabisa nibo dukunda cyane i Huye. Ahubwo niba bishoboka njye nabasaba kugaruka gutura hano.”

Mu kiganiro na IGIHE, Safi yavuze ko itsinda rya Urban Boyz ryari rifite ubwoba kuko “tukigera hano abafana wabonaga bakonje. Nari naketse ko ari kwa gupinga kw’abantu b’iwacu i Butare. Byari ubwoba gusa, byari biteye ubwoba ntakubeshye….”

Bari basazwe n’ubwoba….

Safi yavuze ko uko Urban Boyz yakiriwe mu Mujyi wa Huye byabahaye icyizere ko hari amahirwe menshi yo gutwara igikombe ari nayo ntego bari bihaye mbere yo kuza mu irushanwa.

Ati “Ntakubeshye narebye ukuntu umuhanzi wa mbere ajyaho hakabura umufana uzamura amaboko, uwa kabiri akajyaho kugeza ku wa cyenda ubona abafana badashaka gushyigikira abahanzi, nanjye numvaga ahubwo nitugeraho bari budutere amabuye.”

Yongeraho ati “Ni ibintu byanteye ingufu na bagenzi banjye, byongeye kuduha icyizere kandi bitwereka ko turi Abanya-Butare b’ukuri ni naho dufite abafana benshi kurusha ibindi bice by’igihugu. N’ahasigaye nta bwoba haduteye kuko hose abafana bacu bariyo.”

I Huye, Urban Boyz yaririmbye ku mwanya wa cumi, abahanzi icyenda babanjirije iri tsinda kuririmba nta mubare munini w’abafana babonye ndetse wabonaga bose basa n’abari babanje kubyumvikanaho ko ‘bagomba gufana iri tsinda gusa’.

Mbere y’uko Urban Boyz igera ku rubyiniro byari bigoranye kubona umufana wishimye nk’uko byagenze bamaze guhamagarwa. Safi, Nizzo na Humble Jizzo bakigera ku rubyiniro, ibintu byahinduye isura abafana barabyina ivumbi riratumuka ndetse mu gice abagize akanama nkemurampaka bari bicayemo hari umudiho ukomeye ku buryo ivumbi ryabazibiranyije.

Abahanzi basa n’abahanganiye igikombe na Urban Boyz, bisa n’ibyabaciye intege mu mitekerereze ku kwegukana irushanwa. Urban Boyz yaririmbye bose uko ari icyenda bahagaze nk’abafana na bo bareba ibidasanzwe iri tsinda ryakoze.

Christopher aryamiye amajanja….

Christopher ukorera umuziki muri Kina Music ari hafi ya Urban Boyz urebye ku mubare w’abafana bamushyigikiye. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Agatima’, ‘Ndakabya’, ‘Abasitari’ n’izindi, nawe yagaragaje ingufu n’inyota ikomeye yo kwegukana igikombe ndetse yanabivugiye imbere y’abafana.

Yagize ati “Igikombe ni mwebwe mugomba kuzakimpesha kandi ndabyizeye tuzabigeraho, kugira ngo mbone igikombe birasaba ko mukomeza kumfasha tugasimbuka mukerekana ko nkwiye igikombe. Naje mu irushanwa kugira ngo dutware igikombe.”

Urebye ijanisha mu bitaramo bitanu bimaze kuba i Gicumbi, Karongi, Ngoma, Kigali na Huye, ubona neza ko abahanzi baza imbere kugeza ubu Urban Boyz na Christopher basa n’abamaze kwerekana ko umwe muri bo yatungurana agatwara igikombe bitewe n’imbaraga bakoresha n’umubare werekana ko ubashyigikiye.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye, ababahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star bazajya gukorera ikindi mu Mujyi wa Musanze tariki ya 16 Nyakanga 2016.

Primus Guma Guma Super Star, itegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuri iyi nshuro ririmo abahanzi Umutare Gaby, Danny Nanone, Urban Boyz, Jules Sentore, Young Grace, Allioni, Bruce Melody, Danny Vumbi na TBB.

Urban Boyz hano yageragezaga kwigana imbyino zo muri 'Tayali'
Aba bahanzi ngo biteguye kwegukana igikombe
Mu bafana ni gutya byari byifashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .