00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishonda umukara…Urban Boyz yavuye i Nyamirambo ikuriwe ingofero

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 June 2016 saa 12:02
Yasuwe :

Safi, Nizzo na Humble Jizzo, abasore biyita abasirimu kandi bazi ibigezweho [Urban Boyz] batangiye gutera igihunga bagenzi babo icyenda bahanganiye miliyoni 24 Bralirwa izagenera umuhanzi uzatwara Primus Guma Guma Super Star.

Mu ijoro ryo kuwa 4 Kamena 2016, abahanzi icumi bari muri iri rushanwa bakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Kigali kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, agace k’umujyi gashidukira umuziki kurusha utundi.

Abagize Urban Boyz batuye i Nyamirambo kuva bava i Butare muri 2009 ndetse kugeza ubu basa n’abahindutse kavukire. Mu gitaramo cya PGGSS baherutse kuhakorera berekanye ko “baririmbiye mu rugo”, bari bashyigikiwe n’abafana ibihumbi n’ibihumbi.

Uko ari batatu, basesekaye ku rubyiniro baririmba agace gato k’indirimbo ya Safi na Fireman bise “Nyamijos”. Muri iyi ndirimbo bavugamo ko “Nyamirambo ari Umurwa wa Kigali, aharizwa abanyamujyi, igicumbi cy’umuziki n’imyidagaduro ndetse banatanga ingero ko Orchestre Impala yahabaye igihe kinini mu myaka ya 1980.

Ibyishimo byari byose mu bafana, bishimiwe ku rwego rwo hejuru ndetse n’imiririmbire yabo yumvikanye impinduka zikomeye. Nubwo akanama nkemurampaka katatangaje amanota kageneye buri muhanzi i Nyamirambo, nta gushidikanya mu manota y’igikundiro n’imiririmbire batahanye atari make.

Irushanwa rya Primus Guma Guma rimaze kunyura mu turere dutatu tw’u Rwanda, i Gucumbi, i Karongi no mu Mujyi wa Kigali, aho hose Urban Boyz yazaga mu bahanzi babiri ba mbere bigaragara ko bafite igikundiro kurusha abandi ari nacyo gishingirwaho mu kugena uwahize abandi.

I Gicumbi, Urban Boyz na Christopher bavuyeyo bari imbere urebeye ku buryo abafana babakiriye. Igitaramo cyabereye i Karongi nabwo baje mu myanya itatu ya mbere gusa icyo gihe Christopher na Danny bakoresheje imbaraga nyinshi kubarusha.

Mu Mujyi wa Kigali batanze umwitangirizwa munini ku bo bahanganye, bararirimbye abafana bose bajya mu bicu ndetse ni nabwo ubushyuhe bw’igitaramo bwagaragaye. Baririmbye “Till I Die” na “Tayali”, indirimbo zizwi cyane n’abafana ndetse zisa n’izoroshye gucuranga live.

Byaryohaga kurushaho iyo bageraga ku nyikirizo, wumvaga abafana baziririmba badategwa ari nako basimbukira hejuru abandi bakajugunya ibipirizo mu kirere mu kugaragaza ko bishimye. Urban Boyz na bo bagaragaje ko bakoze imyitozo ihagije, haba mu miririmbire, kugenda umujyo umwe mu kubyina n’uburyo bashyikiranagamo n’abafana babo.

Icyizere cyo gutwara igikombe

Urebye ku ngingo ebyiri, mu by’ingenzi bishingirwaho mu guhitamo uhiga abandi harimo (1) Uburyo umuhanzi akunzwe (Popularity), (2) Uburyo umuhanzi aririmba anitwara ku rubyiniro; Christopher yagwa mu ntege Urban Boyz mu bitwaye neza i Nyamirambo. Yakoze amahitamo meza y’indirimbo ndetse na we yari afite umubare munini w’abamushyigikiye.

Humble Jizzo yavuze ko i Nyamirambo bagombaga kuhavana amanota meza kurusha abandi bahanzi ngo kuko bafitanye n’aka gace amateka bihariye ndetse ngo baririmbiraga abaturanyi ku buryo byari byoroshye kubashimisha.

Ati “I Nyamirambo ni mu rugo, ni mu baturanyi, byari kuba ikibazo iyo tuba twaritwaye neza mu tundi turere twagera i Kigali bikatunanira. Ni nko ku ivuko, tuhakorera umuganda, twitabira ibikorwa bihuza abaturage. Byari byoroshye kwemeza abafana, tuhafite abantu benshi badukunda.”

No mu kubyina berekanye ko bari bakoze imyitozo ihagije

Yavuze ko ibitaramo bisigaye bagomba kubitegurana ingufu kurusha izo bakoresheje mu Mujyi wa Kigali kugira ngo irushanwa rizarangira Urban Boyz iri imbere.

Ati “No mu zindi ntara tuzabikora, intego dufite ni igikombe […] Ni twe bakuru mu irushanwa, mubibonera no mu bafana.”

Riderman yabakuriye ingofero

Riderman wegukanye Primus Guma Guma Super Star muri 2013, nyuma yo kureba igitaramo cyabereye i Nyamirambo yashyize ku mwanya wa mbere Urban Boyz mu bahanzi bitwaye neza ndetse kugeza ubu ngo nibo abonamo ubushobozi bwo gutwara igikombe.

Ati “Nabonye uburyo abahanzi bose bitwaye, Urban Boyz yaranyemeje. Yabarushije abafana kandi nibyo bishingirwaho mu kureba umuhanzi ukwiye igikombe. Si ukugira abafana gusa, nabonye Urban Boyz yararirimbye neza, mbese ibintu byabo wabonaga ko biri ku murongo.”

Yongeyeho ati “Igikombe bagiha umuhanzi ukunzwe na benshi mu gihugu kandi uzi kuririmba, sinzi niba hari urusha bariya basore kugeza ubu […] Nanjye ndabashyigikiye, narabivuze kuva irushanwa rigitangira.”

Nyuma y’iki gitaramo, kuwa 18 Kamena 2016 abahanzi bazajya gutaramira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Safi Madiba mu ndirimbo "Tayali"
Nizzo Kabo$$ na Humble Jizzo
Mu bafana byari ibicika

Uko abahanzi bose bitwaye i Nyamirambo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .