00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyanya ashobora kuza i Kigali Urban Boyz imurika ‘Adamu na Eva’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 March 2016 saa 01:13
Yasuwe :

Itsinda rya Urban Boyz rigiye gushyira hanze album ya Gatandatu ryise ‘Adamu na Eva’, mu gitaramo gikomeye bateganya kuzahuriramo n’Umunya-Nigeria Iyanya.

Nizzo , Safi na Humble Jizzo bahuriye muri Urban Boyz barateganya gushyira hanze album ya Gatandatu mu gitaramo bazakorera kuri Stade Ntoya i Remera mu Kwakira 2016.

Safi yabwiye IGIHE ko iyi album izaba igizwe n’indirimbo icumi z’indobanure, zizaba ziganjemo izifite amazina n’amwe mu magambo yiganjemo ayo mu rurimi rw’Icyongereza.

Bifuza kuzayimurika bitandukanye n’uko benshi mu bahanzi muri iki gihe bakorera ibitaramo mu tubari.

Ati “Ni album tumaze igihe dutegura, turifuza kuzayimurika mu buryo bwihariye. Urabona muri iki gihe abahanzi bose bakora ibitaramo bito mu kabari bakavuga ko bamurika album kandi sibyo, ni ukubeshya abafana.”

Urban Boyz yeteganyije ko izakora igitaramo gikomeye mu Kwakira 2016, yifuza kuzatumira Iyanya cyangwa Timaya.

Iyanya ashobora kuzitabira igitaramo cya Urban Boyz

Ati “Nibidahinduka twazafatanya na Iyanya cyangwa Timaya, byose biterwa n’amatariki y’ibitaramo baba bafite […] Kigomba kuzaba ari igitaramo gikomeye, ku buryo bihindura isura ibintu bisigaye bikorwamo muri iki gihe.”

Safi, Humble Jizzo na Nizzo bagize Urban Boyz

Urban Boyz yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Aragiye’ imwe mu zigize album ‘Adamu na Eva’. Ngo hari izindi ndirimbo bateganya gushyira hanze vuba harimo ‘Adamu na Eva’ n’iyitiriwe album.

Indirimbo zirindwi mu zigize album nshya ya Urban Boyz zimaze kurangira, izo ni : Aragiye, Show Me Love, Adamu na Eva, Do You Still Love Me, Nkunda Ibyo Bintu, Narihanaguye, Tomorrow na I Will Be There.

Reba amashusho y’indirimbo ’ARAGIYE’ ya Urban Boyz


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .