00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Nizzo atafatanyije na Urban Boyz mu birori byo Kwita Izina?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 September 2016 saa 09:20
Yasuwe :

Safi Niyibikora na Manzi James[Humble Jizzo] bagize Urban Boyz bari mu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2016.

Itsinda rya Urban Boyz ntiryari ryuzuye kuko mu kwita izina ingagi hagaragaye Safi na Humble Jizzo mu gihe Nizzo basanzwe baririmbana atagaragaye muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye mu gihugu.

Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko Nizzo atifatanyije na bo muri ibi birori kubera ikibazo cy’uburwayi amaranye hafi icyumweru. Yavuze ko kuba atabaherekeje bitaturutse ku bibazo byaba biri mu itsinda ahubwo ko byatewe n’uko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Ati “Nizzo amaze iminsi afata imiti, ararwaye, amaze iminsi itanu afata imiti. Urban Boyz yamenyeshejwe ko izita izina turitegura, twari twiteguye ko Nizzo azaba yakize ariko biranga […] Ni ubuzima kandi nta muntu usezerana n’uburwayi, nta kindi kibazo gihari.”

Mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 12 wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Urban Boyz yahaye umwana w’ingagi izina rya ‘Ukwiyunga’ [To unit].

Uyu mwana bise “Ukwiyunga” akomoka mu muryango wa Mafunzo akaba yarabyawe na nyina witwa Nzeri, avuka tariki 15 Kanama 2015.

Iri tsinda riri muri bake bagiriwe ubuntu bwo kwita izina abana b’ingagi 22. Humble Jizzo yavuze ko bahisemo iri zina kubera ahanini amateka y’u Rwanda kuri ubu rukataje mu iterambere nyuma y’uko rwanyuze mu mateka ya Jenoside.

Yagize ati “Iri zina twarihisemo kubera amateka yacu, mbere mu Rwanda hahoze amacakuburi ari nayo yabyaye Jenoside […] igihugu kimaze kubona ubuyobozi bwiza cyatangije inzira y’ubwiyunge, ubu ndahamya ko ntawe ukireba mugenzi we mu ndorerwamo y’amoko ahubwo twese duharanira gusenyera umugozi umwe.”

Humble Jizzo na Safi bitabiriye Kwita Izina batari kumwe na Nizzo

Yongeyeho ati “Ubwo bwiyunge nibwo twakomoyeho iri zina, iyi ngagi izajya ibyumvikanisha ko mu gihugu hari ubumwe, hari umurunga uhuje Abanyarwanda mu nzira yo kwiteza imbere.”

Yavuze ko ari iby’agaciro kuri Urban Boyz kuba baratoranyijwe mu bantu bise izina umwana w’ingagi hari abantu baturutse impande n’impande cyane cyane imbere ya Perezida Kagame.

Mu myaka yatambutse Urban Boyz yajyaga mu Kinigi kuririmba gusa ariko kuri iyi nshuro bagiyeyo nk’abatoranyijwe kwita izina ndetse biyemeje gukomeza gufasha leta gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo.

Umwana w'ingagi bise bamuhaye izina rya 'Ukwiyunga'
Muyango utoza torero Urukerereza na we yise ingagi
Muyango
Niyibikora Safi
Humble Jizzo wo muri Urban Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .