00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizzo na Humble Jizzo basabye imbabazi banavuga ibyemezo bafashe ku bibazo bya Urban Boyz

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 November 2017 saa 09:53
Yasuwe :

Humble Jizzo na Nizzo biyemeje ko bagiye gukomeza gukorera hamwe bakusa ikivi Urban Boyz yatangiye mu myaka icumi ishize nyuma y’uko mugenzi wabo Safi Madiba afashe icyemezo cyo gusezera.

 Batangiye ari batanu, ubu hasigaye babiri
 Batangiye barwararwaza, icyizere cyo kumenyekana cyari hafi ya ntacyo
 Urugendo rwa Urban Boyz rwatangijwe na Nizzo
 Urban Boyz yari imaze guhabwa ibihembo icumi n’amafaranga atabarika
 Safi Madiba yavuyemo ariko itsinda rizagumaho
 Nizzo na Humble Jizzo basabye imbabazi

Urban Boyz yari imaze imyaka icumi igizwe n’abahanzi batatu buzuzanyaga mu kuririmba no guharanira inyungu z’itsinda; Safi Madiba amaze iminsi asezeye asiga Nizzo na Humble Jizzo.

Isezera rya Safi ryavuzweho byinshi ndetse bamwe bari batangiye kubona ko itsinda rya Urban Boyz ryasenyutse burundu ariko Nizzo na Humble Jizzo baracyahagaze bemye biyemeje gukomeza kuririmba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, Humble Jizzo na Nizzo basigaye muri Urban Boyz bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basobanura birambuye iby’ibibazo byavuzwe muri iri tsinda ndetse bahamya ko kugenda kwa Safi bitatuma itsinda risenyuka.

Manzi James[Humble Jizzo] umwe mu basigaye muri Urban Boyz yavuze ko itsinda ry’umuziki bashinze ryabyaye ikigo cy’ubucuruzi cya Urban Boyz Group Ltd bari bahuriyemo uko ari batatu ndetse bafitemo imigabane ingana.

Yagize ati “Urban Boyz Group Ltd, yari igizwe nanjye nk’umuyobozi hamwe na Nizzo na Safi, twari dufite imigabane ingana, kugeza ubu nubwo inzira zabyaye amahari twari tukiri abantu bashyira hamwe kandi bakora igikorwa kikabyara umusaruro.”

Yongeyeho ati “Kugeza uyu munsi Urban Boyz ntitukiri batatu ariko turacyari ikompanyi ikurikiza amategeko. Ibyavuzwe ni uko hatabayemo kuzuzanya bityo umwe aravuga aragenda aradusiga. Ibyo byatumye dusubira inyuma tubiganiraho dusanga tugomba gukomeza gukora, ntabwo twasenyuka kuko umwe muri twebwe yavuyemo.”

Kuba Safi yarafashe umwanzuro agasezera ngo ntibivuze ko ikompanyi yose igomba gusenyuka burundu kuko yari umwe mu bakozi bityo ko ari ibisanzwe ko umukozi ava mu kazi agahitamo ahandi ajya gukorera.

Yagize ati “Kugeza ubu Safi namufata nk’umukozi wacu wakoraga neza ariko wafashe umwanzuro wo gusezera. Icy’ibanze nifuzaga kitabaye ni uko yasezeye tuticaranye namwe[abanyamakuru] ngo tubashimire hanyuma abone gusezera.”

Ese Safi azasimbuzwa?

Humble Jizzo yavuze ko itsinda rya Urban Boyz rigiye gukomeza gukora ibikorwa by’umuziki ndetse ngo we na Nizzo ntibarafata icyemezo niba Safi agomba gusimbuzwa undi muhanzi cyangwa bazakomeza kuririmba ari babiri gusa.

Yagize ati “Hari ibintu bibiri, nitubona ko ari ngombwa gusimbuza Safi tuzabikora, nitubona nanone atari ngombwa kumusumbuza tuzabikora gutyo, ibyo ni ibiganirwaho hagati yacu nk’abagize itsinda […] Gahunda zacu zirakomeza, ntabwo zahagarara mu gihe tucyiga uko ibintu byagenda. N’ubu tuvugana dufite ibitaramo, hari ikiri i Muhanga, hari n’ikindi tuzakorera i Bugesera.”

Yanasabye imbabazi mu izina rya Urban Boyz aho yavuze ko kugenda kwa Safi n’ibyakuriyeho bivugwa ko itsinda ryasenyutse ngo abifata nko gukinisha abafana n’abantu bose babashyigikiye mu myaka icumi bari bamaze.

Yagize ati “Ndashima abantu bose bakomeje kutuba hafi mu gihe cy’ibi bibazo twari turimo ndetse hari n’abagerageje guhuza abantu ariko biranga. Ariko kandi ndanenga itsinda ryanjye, mbere nabashimiye ko bakoze ibyo ashoboye ngo itsinda rizamuke.”

Kuba twarafashe icyo gikorwa twakoreye imyaka icumi yose tukagikubita hasi ntabwo ari ibintu bishimishije.

‘Impamvu Safi yavuze asezera ni urwitwazo’

2Pac ufatwa nk’umubyeyi wa Urban Boyz kuva bagikorera mu Mujyi wa Huye kugeza ubu, yavuze ko ibyabaye muri iri tsinda byamubabaje ndetse ngo ‘ibyo Safi yatangaje asezera ni ibinyoma’ ahubwo icyatumye agenda gifitanye isano ya hafi n’ibibazo yagiranaga na Nizzo.

Yagize ati “Ibintu byabaye byarambabaje, ugenda afite impamvu yagiye […] Safi na Nizzo bahoraga bameze nk’udusake, bahoraga bashondana. Nageze igihe ndabimenyera mu itsinda, rimwe barafatanaga tukabatandukanya ibikorwa bigakomeza. Ntabwo nari nzi ko bishobora kuba intandaro umwe akagenda, kuba Safi yaragiye ntabwo bivuze ko ubuzima buhagaze.”

Nizzo na Humble Jizzo basigaye muri Urban Boyz

Urban Boyz bakiri kumwe ni bo bahanzi bonyine mu rugendo rwo kwambutsa muzika nyarwanda imbibi bagerageje guhuza imbaraga n’abahanzi benshi bakomeye muri Afurika. Nubwo bagiye bahura n’ibicantege byinshi mu kuzamura muzika yabo ngo bayitereke ku isonga ry’umusozi witwa ‘Biruhanya’ mu rugamba rw’iterambere.

Umwe muri bo yarasezeye ajya gutangira urugendo rushya ariko abasigaye bavuga ko bafite icyizere ko imbere habo ari heza.

Nizzo, Humble Jizzo na 2Pac wareze ufatwa nk'umubyeyi wa Urban Boyz guhera mu 2007

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .