00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi na Humble Jizzo bagiye kurushinga bashobora kwimukira mu mahanga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 September 2017 saa 11:59
Yasuwe :

Itsinda rya Urban Boyz riritegura ubukwe bw’impurirane mu mpera z’uyu mwaka, Safi Madiba azarushinga mu Ukwakira 2017 naho Humble Jizzo arongore umunyamerika mu Ukuboza 2017.

Niyibikora Safi agiye kurushingana n’umukobwa yasimbuje Parfine witwa Niyonizera Judith bamaze igihe babana mu nzu, gusaba no gukwa byashyizwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2017.

Safi Madiba agiye kurongora Niyonizera Judith nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine bari bamaranye imyaka ibiri bakundana baza gushwana.

Niyonizera Judith ufite ubwenegihugu bwa Canada namara kurongorwa ngo azajya gutura muri iki gihugu yari amazemo igihe kinini abana n’umugabo w’umuzungu bari barashakanye ariko baza gutandukana.

Iby’uko Safi na Niyonizera bazajya gutura mu mahanga bishimangirwa n’inshuti zabo gusa ba nyir’ubwite birinze kugira icyo bavuga ku cyerekeye amakuru y’ubukwe bwabo busigaje iminsi ibarirwa ku ntoki bugataha.

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu bagize Urban Boyz na we yabwiye IGIHE ko ateganya gukora ubukwe mu Ukuboza 2017, azarushingana n’umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itatu, Umunyamerika witwa Amy Blauman.

Yagize ati “Nabivuzeho ko mfite ubukwe uyu mwaka, nta gihindutse nzabukora mu kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka. Ibi bintu twarabyiteguye, ndumva nibidahinduka buzataha icyo gihe.”

Humble Jizzo yahakanye amakuru avuga ko abagize Urban Boyz bari gutegura inzira izabafasha kujya gutura mu mahanga, ku ruhande rwe ngo namara kurushinga azaguma i Kigali ariko azajya akorera ingendo muri Amerika agiye gusura umuryango wo kwa sebukwe.

Yagize ati “Ntabwo bivuze ko ngomba kuzajya gutura hanze, ahubwo se kuki abantu badahita batekereza ko uwo dukoranye ubukwe nazamuzana agatura inaha mu Rwanda? Oya ntabwo ari cyo bivuze, nzaguma hano keretse wenda ko umuntu azajya ajyayo gusura imiryango bisanzwe naho nzaguma hano.”

Yongeyeho ati “Kuba tugiye gushaka abakobwa bakomoka mu mahanga cyangwa bafite ubundi bwenegihugu ntabwo bivuze ko Urban Boyz igiye kuva mu Rwanda. Ibyo byabaho turamutse dusezeye umuziki […] Ndumva nta cyatuma tuva hano, nonese ko umuntu afite akazi kandi nta kibazo kiri hano, ntabwo tuzagenda.”

Mu gihe Safi na Humble Jizzo bitegura gukora ubukwe mu mezi abiri ari imbere, gahunda z’umuziki zarakomeje ndetse ngo biteguye gusohora indirimbo nshya yitwa ‘I Miss You’ bahuriyemo na Kitoko Bibarwa.

Safi na Niyonizera bagiye kurushinga bidatinze
Niyonizera Judith witegura kurushingana na Safi
Humble Jizzo yambitse Amy impeta y'urukundo kuwa 14 Gashyantare 2017
Humble Jizzo na Amy Blauman ngo bazakomeza gutura mu Rwanda nibamara gukora ubukwe

Urban Boyz yari iherutse gusohora indirimbo yitwa ’Mama’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .