00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi yafashwe n’uburwayi yitegura isozwa rya Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 August 2016 saa 11:03
Yasuwe :

Niyibikora Safi, umuririmbyi muri Urban Boyz yafashwe n’indwara imeze nka Malaria mu gihe itsinda rye ryitegura igitaramo gikomeye gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6.

Kuwa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016 nibwo Safi yafashwe n’uburwayi bw’ubuhumekero aho atabashaga gusohora umwuka neza ndetse akagira uburyaryate mu muhogo ari nabyo byamuteraga umuriro. Umuganga we yamugiriye inama yo gufata ikiruhuko gihagije no kwirinda gukora ibinaniza umubiri nk’umuti wakemura ikibazo yari yagize.

Yihagazeho yubahiriza amabwiriza ya muganga gusa bigeze ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 11 Kanama 2016 uburwayi bwamurushije imbaraga bamujyana mu bitaro bya Polyclinique du Plateau.

Yagize ati “Indwara yatangiye numva byoroheje, kuwa Gatatu niriwe ndyamye n’ejo kuwa Kane nararyamye umunsi wose, nakoze sports nk’uko muganga yabimbwiye ariko byageze nimugoroba umuriro uba mwinshi cyane, nagiye mu bitaro kuri Plateau navuyeyo iri joro.”

Yongeyeho ati “Abaganga bansuzumye , bankoreye ibizamini byose, simpumeka neza, gusa bampaye ibinini ndumva umuriro wagabanutse no guhumeka byatangiye kuza gahoro […] Ndakeka ko ejo hazagera namaze gukira neza Imana irabikora. Ntabwo byoroshye ariko nzaririmba, nzagerageza mfashe bagenzi banjye.”

Safi Madiba yafashwe n'uburwayi habura amasaha make ngo irushanwa risozwe

Safi yavuze ko icyo akeka cyamuteye uburwayi ngo ni uko amaze iminsi akora ijoro n’amanywa ntaruhuke bihagije ndetse itsinda rye ryakoze imyitozo myinshi yo kuririmba live bakagerakaho gukora siporo yo kwirunka mu mihanda iri mu bice birimo ivumbi.

Yasabye abafana kuzashyigikira Urban Boyz mu gitaramo kizatangirwamo igikombe kugira ngo iri tsinda rizabe irya mbere rityo ricyegukane. Ati “…aho tugeze ni abafana babikoze, kuva twatangira badushyigikiye bikomeye, no kuri finale turabizeye. Nubwo ndwaye nanjye nzakora ibishoboka dukore akazi igikombe tugitware.”

Urban Boyz iza imbere mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star izasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016 mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro.

Urban Boyz irahabwa amahirwe yo gutwara Primus Guma Guma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .