00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz itegerejwe mu Mujyi wa Kampala

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 April 2016 saa 12:49
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi bahuriye muri Urban Boyz bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Kampala aho bagomba gukorera igitaramo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2016.

Urban Boyz yaherukaga muri Uganda kuwa 7 Gashyantare 2015, icyo gihe yavuyeyo iririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya Hipipo Music Awards byabereye muri Wonder World Auditorium iherereye i Kansanga.

Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko Urban Boyz igomba guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata, izavayo ihakoreye imishinga irimo kurangiza indirimbo bakoranye na Good Life yitwa ‘Pete Kidole’.

Ati “Ni Urban Boyz yatumiwemo mu bahanzi bo mu Rwanda, tuzanaririmbana na Sat B w’i Burundi nawe arahaguruka uyu munsi [kuwa Kane]. Ni igitaramo navuga ko gikomeye kuko tuzaririmbira Abarundi n’Abanyarwanda batuye hariya.”

Iki gitaramo kizabera mu kabyiniro kitwa ‘Light In Club’[kahoze kitwa Pyramid Club], gaherereye mu gace kitwa Kansanga mu Mujyi wa Kampala.

Yanavuze ko bazava mu Mujyi wa Kampala bamaze gufata amashusho y’indirimbo nshya bakoranye na Good Life. Amashusho y’iyi ndirimbo cyo kimwe n’indi nshya basohoye yitwa ‘My Rwanda’ zizajya hanze minsi iri imbere.

Yagize ati “I Kampala tuzavayo dukoze amashusho y’indirimbo yacu twakoranye na Radio na Weasel, nyuma hari indi nshya twasohoye yitwa My Rwanda nayo izajya hanze mu buryo bw’amashusho yo yanamaze gutunganywa.”

Mu ndirimbo Urban Boyz yise ‘My Rwanda’, bavugamo uburyo iterambere ry’igihugu rimaze kugera ku rwego rukomeye ugereranyije n’aho cyahoze mu myaka 22 ishize. Ngo bayikoze bagamije gutanga umusanzu mu gufasha Leta kumvisha abanenga u Rwanda ko ‘rukataje mu kwiyubaka’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .