00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yafashe umwanzuro ntakuka nyuma y’igenda rya Safi Madiba

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 November 2017 saa 09:55
Yasuwe :

Humble Jizzo na Nizzo biyemeje ko bagiye gukomeza gukora ari babiri bakusa ikivi Urban Boyz yatangiye mu myaka icumi ishize nyuma y’uko mugenzi wabo Safi Madiba afashe icyemezo cyo gusezera.

Urban Boyz yari imaze imyaka icumi igizwe n’abahanzi batatu buzuzanyaga mu kuririmba no guharanira inyungu z’itsinda; Safi Madiba amaze iminsi asezeye asiga Nizzo na Humble Jizzo.

Isezera rya Safi ryavuzweho byinshi ndetse bamwe bari batangiye kubona ko itsinda rya Urban Boyz ryasenyutse burundu ariko Nizzo na Humble Jizzo baracyahagaze bemye biyemeje gukomeza kuririmba.

Ubu bashyize hanze indirimbo ya mbere batari kumwe na Safi. Indirimbo yabo nshya bayise ‘Mpfumbata’ yatunganyijwe na Producer Iyzo Pro; mu bitekerezo birenga 90 bimaze kuyishyirwaho kuri konti ya Urban Boyz iri kuri YouTube hafi ya byose birayishimagiza ndetse bamwe barashimangira ko ‘nta cyuho cya Safi Madiba cyumvikanamo’.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko batarashyira hanze iyi ndirimbo bari bafite imitima ibiri gusa nyuma yo kuyishyira hanze ngo batunguwe n’uburyo yakiriwe. Ati “Ibitekerezo twakiriye, ukuntu abafana bayakiriye byadukomeje, twagize icyizere.”

Yongeyeho ko nta gahunda yo kuzasimbuza Safi Madiba ihari, ngo bazakomeza baririmbe ari babiri ndetse ngo “nta na rimwe Urban Boyz izigera isenyuka.”

Yagize ati “Ibyo byaravuzwe cyane bamwe bibaza ngo ese baramusimbuza, ese barakomeza baririmbe ari babiri, muri make batekerezaga byinshi ariko icyo navuga ni uko turakomeza dukore turi babiri nka Urban Boyz. Twatangiye turi batanu bamwe baragenda dusigara turi batatu, undi yaragiye ubu dusigaye turi babiri, turakomeza.”

Nizzo na Humble Jizzo basigaye muri Urban Boyz

Yongeyeho ati “Ntabwo urban boyz yigeze isimbuza, ntabwo izasimbuza nta n’ubwo izigera isimbuza. Icyo duhagazeho kugeza ubu ni uko Urban Boyz tuzakomeza turirimbe turi babiri kandi ibintu bizagenda neza, icyo twasezeranyije abafana tugishinga itsinda ntabwo kizigera gihinduka.”

Safi amaze ibyumweru bitatu asezeye bagenzi be ajya gutangira urugendo rushya ariko abasigaye bavuga ko bafite icyizere ko icyerekezo cya Urban Boyz ari cyiza kandi ko izakomeza gukora nka kera.

Nizzo na Humble Jizzo biyemeje gukomeza urugendo rwa Urban Boyz ari babiri
Nizzo na Humble Jizzo basigaye bagaragara kenshi bari kumwe nyuma y'igenda rya Safi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .