00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yahuriye mu ndirimbo n’umuhanzi ugezweho muri Uganda

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 March 2017 saa 04:09
Yasuwe :

Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo bahuriye mu itsinda Urban Boyz bakoranye indirimbo n’umuhanzi ukunzwe muri iki gihe muri Uganda no muri Afurika y’Uburasirazuba ku bw’indirimbo ‘Munakampala’.

Umuririmbyi Ykee Benda [ubusanzwe witwa Wycliffe Tugume] wo muri Uganda mu cyumweru gishize yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Kigali, yishimirwa bikomeye n’abakunze indirimbo ze bari bamubonye bwa mbere, barabyina kugeza hafi mu rukerera.

Igitaramo cy’uyu muririmbyi i Kigali cyiswe ’Nyama Choma Extravaganza’ cyabereye hejuru y’inyubako ya CHIC mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017.

Uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zizwi ariko zitamenyekanye cyane mu Rwanda harimo iyitwa ’Nkyenkebula’, ’Sexy Mama’, ’Budumbu’, ’Blessings’ akomereza kuri ’Farmer’ yakoranye na Sheebah n’izindi.

Mbere y’uko Ykee Benda akorera igitaramo i Kigali yabanje gukorana indirimbo n’itsinda Urban Boyz naryo riri imbere mu bahanzi bakunzwe ndetse riri no ku isonga mu gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu kurusha abandi mu Rwanda.

Niyibikora Safi yabwiye IGIHE ko itsinda ryita ku nyungu z’uyu muhanzi ryazanye na we ubwo aheruka kuza i Kigali, ngo ryaje rishakisha umuhanzi uzwi cyane bityo rihuzwa na Urban Boyz bemeranya gukorana indirimbo ndetse ubu yamaze kurangira.

Urban Boyz yakoranye indirimbo na Ykee Benda waririmbye 'Munakampala'

Yagize ati “Ni umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe kandi ni umuhanga cyane ku buryo gukorana na we bifite ikintu kinini bizongera ku izina ryacu. Indirimbo yamaze kurangira ariko izasohoka mu matariki asatira impera z’ukwezi kwa kane.”

Indirimbo yahuje Ykee Benda na Urban Boyz na Ykee Benda bayise ‘Nipe Rukundo’ yakozwe na Producer Nessim umwe mu bakomeye muri Uganda, uyu ni we usanzwe akora indirimbo za Sheebah Karungi. Yakoze iyitwa Farmer, Waddawa, Munakampala, Owooma ndetse na Face to Face za Charly na Nina.

Safi mu ifata ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Abakunzi b'umuziki i Kigali bishimiye kubona uyu musore
Mu gitaramo Ykee Benda aherutse gukorera mu Rwanda
Ykee Benda akora umuziki wa RnB
Ykee Benda aherutse kuza mu Rwanda ahagirira ibihe byiza

Munakampala, imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .