00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yashimye igikombe yahawe inisegura ku gasuzuguro ishinjwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 May 2016 saa 03:06
Yasuwe :

Urban Boyz yashimiye Miss Sandra Teta na Uwase Vanessa bateguye igikorwa cyo guhuza abahanzi n’abaterankunga b’umuziki cya ‘‘Entertainment Industry Night’ ari nacyo yaherewemo igihembo idahari.

‘Entertainment Industry Night’ yabereye kuri Beirut Sky Pool mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016, cyateraniyemo abahanzi, abakinnyi ba filime bakunzwe, abakina umupira w’amaguru, abanyamideli , abanyamakuru n’abanyarwenya.

Ugereranyije n’umubare w’abahanzi bari batumiwe ukanareba ababashije kuhagera usanga harimo ikinyuranyo kinini. Abantu batanu bagenewe ibihembo na bo nta n’umwe wabashije kuhagera nyamara bari barahawe ubutumire.

Mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa harimo Charly & Nina, Danny Nanone, M1, Knowless, Davis D, Asinah, Serge Iyamuremye, Khizz, Patient Bizimana, Oda Pacc, Dj Pius n’abandi.

Humble Jizzo, umwe mu bagize Urban Boyz yiseguye avuga ko nubwo benshi babifashe nk’agasuzuguro kuba iri tsinda ritaritabiriye igikorwa cya Sandra Teta na Uwase Vanessa. Yavuze ko kuba batarabashije kwitabira byatewe na gahunda z’uruhururirane zatumye batabasha kuboneka ngo banafate igikombe bahawe.

Ati “Ntabwo Urban Boyz twasuzuguye igikorwa, numvise abantu barabifashe nabi ariko no mu busanzwe twebwe ntabwo dusuzugura. Ni gahunda nyinshi zatumye bitugora, ibyo twarimo byarangiye bwije ntitwahaboneka ariko icy’ingenzi ni uko twanashimiye abaduhaye igikombe. Ni igikorwa cyiza bakoze kuko gishyira itafari ku iterambere ry’umuziki.”

Urban Boyz yahawe igihembo cy’umuhanzi witwaye neza kurusha abandi [Industry Night Best Artist of The Year]. Mu bandi bahawe ibihembo harimo Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yabaye umukinnyi mwiza wa filime, Sugira Ernest yahawe icy’umukinnyi w’umwaka , Patient Bizimana aba umuhanzi w’umwaka mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana naho Jeannine Dusabe yahembwe nk’Indashyikirwa mu by’imideli.

Urban Boyz ivuga ko igikombe bahawe muri Industry Night cyongeye kubaremamo icyizere ko bafite amahirwe yo kuzahabwa igikombe cya Primus Guma Guma Super Star hejuru ya byose bakaba biyumvamo imbaraga zo kugitwara.

Ati “Kiriya gikombe cyaradukomeje cyane, ni kimwe mu byongeye kutwereka ko byose bishoboka. Nko mu gitaramo cya Roadshow twitegura gukora i Nyamirambo dufite icyizere cyane ko tuzahava dukoze akazi neza, hariya ni mu baturanye ni iwacu niho tuba.”

DJ Denischeetah ni we wafashe igikombe cya Urban Boyz mu birori bya Industry Night

Iri tsinda, riri mu bahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star, abarigize bari mu baza imbere bahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe ndetse bagenzi babo batwaye iri rushanwa mbere barimo Riderman na Jay Polly cyo kimwe n’abandi bahanzi bagiye bagaragaza ko bashyigikiye ko ari bo bazahabwa igikombe gusa urugendo ruracyari rurerure.

Urban Boyz yavuze ko igikombe bahawe muri Industry Night cyabongereye imbaraga n'icyizere byo gutwara PGGSS
Ibirori bya Industry Night byitabiriwe n'umubare munini w'abiganjemo abatari ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .