00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yasohoye indirimbo igaragaza ishusho y’aho u Rwanda rugeze

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 30 May 2016 saa 11:49
Yasuwe :

Safi, Nizzo na Humble Jizzo basohoye amashusho y’indirimbo nshya yerekana ishusho nyayo y’u Rwanda nyuma y’imyaka 22 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yanajegeje ubuzima bw’igihugu.

Mu mwinjiro w’iyi ndirimbo Urban Boyz yise ‘Rwanda’, Safi Madiba aririmba agira ati “Rwanda wanyuze mu bihe bibabaje, amateka yawe arahumana, ubumwe burabura kubera imiyoborere mibi ariko ubu byose byarahindutse.”

Nizzo amwikiriza agira ati “U Rwanda rwacu rugeze aharyoshye, iterambere rigaragarira Isi yose, abagutuye icyizere ni cyose. Rwanda, igihugu cy’amahoro….”

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bafashe amashusho anyuranye agaragaza iterambere ry’Umujyi wa Kigali nk’inyubako ndende ziri kuzamurwa umunsi ku wundi, inyubako nshya, imihanda igezweho, uburyo Abanyarwanda babanye mu mahoro, umuco nyarwanda n’ibindi.

Safi yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze kugira ngo basobanurire neza abakirebera u Rwanda mu ndorerwamo y’amateka mabi rwanyuzemo ko bibeshya ahubwo ko iki gihugu cyiyubatse mu buryo bukomeye ndetse ko kirangamiye guhangana n’ibindi bihugu mu iterambere.

Ati “Ni indirimbo tuvugamo iterambere ry’igihugu, tuvugamo uburyo cyanyuze mu bibazo bikomeye nka Jenoside ariko ubu cyariyubatse. Tubigaragaza mu mashusho kugira ngo n’abari mu mahanga babyibonere.”

Mu ndirimbo Urban Boyz yise ‘My Rwanda’, bavugamo uburyo iterambere ry’igihugu rimaze kugera ku rwego rukomeye ugereranyije n’aho cyahoze mu myaka 22 ishize. Ngo bayikoze bagamije gutanga umusanzu mu gufasha Leta kumvisha abanenga u Rwanda ko ‘rukataje mu kwiyubaka’.

Urban Boyz iri mu bahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya 6 ndetse bari ku isonga mu bahabwa amahirwe menshi ko bashobora kuzegukana igikombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .