00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weasel yanze kujya mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boyz na Good Life (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 May 2016 saa 11:52
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi bahuriye muri Urban Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Pete Kidole’ bakoreye mu Mujyi wa Kampala, yasohotse Weasel atayirimo nk’uko bari babyiteze ku bw’impamvu badasobanura neza.

Indirimbo ‘Pete Kidole’ yakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi mu mpera z’umwaka ushize ubwo Good Life yari yaje gukorera igitaramo i Kigali. Safi yavuze ko batangira uyu mushinga bari kumwe na Weasel gusa Radio aza kujyamo nyuma.

Ati “Ubundi indirimbo twayitangiranye na Weasel, Radio yaririmbyemo nyuma, ahubwo ukibaza impamvu yanze kujya muri video kandi dutangira kuririmba ntabwo twamushyizeho agahato.”

Safi yabwiye IGIHE ko bafashe amashusho ya ‘Pete Kidole’ mu gihe cy’iminsi itatu nyuma y’igitaramo bakoreye i Kampala kuwa 16 Mata 2016. Mu gihe cyose bamaze bayikora ngo bashakishije Weasel ariko arabagora cyane kugeza ubwo yasohotse atayirimo.

Yagize ati “Icyo gihe twari dufite iminsi itatu mu Mujyi wa Kampala, Weasel twamuhagaye umunsi wa mbere atubwira ko yajyanye umugore kwa muganga. Umunsi wa kabiri nabwo yaduhaye impamvu zimeze gutyo […] Nyuma twaramuhamagaraga ntiyitabe, twarinze tuyisohora ataraboneka.”

Yongeyeho ati “Ni ibintu bidasobanutse, wabonaga ko adashaka kujya muri video yacu, ntabwo byadushimishije kuko ni umushinga wa Urban Boyz na Good Life. Kuba atarimo ntacyo byabaganyije cyane kuko musanzwe muzi ko Radio akora indirimbo wenyine.”

Weasel yagoye cyane Urban Boyz kugeza ubwo video yasohotse atayirimo

Indirimbo Pete Kidole ya Urban Boyz na Good Life ni imwe mu zizagaragara kuri album ya Gatandatu ryise ‘Adamu na Eva’. Barateganya gushyira hanze album ya Gatandatu mu gitaramo bazakorera kuri Stade Ntoya i Remera mu Kwakira 2016.

Radio mu mashusho y'indirimbo 'Pete Kidole'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .