Indirimbo ‘Pete Kidole’ yakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi mu mpera z’umwaka ushize ubwo Good Life yari yaje gukorera igitaramo i Kigali. Safi yavuze ko batangira uyu mushinga bari kumwe na Weasel gusa Radio aza kujyamo nyuma.
Ati “Ubundi indirimbo twayitangiranye na Weasel, Radio yaririmbyemo nyuma, ahubwo ukibaza impamvu yanze kujya muri video kandi dutangira kuririmba ntabwo twamushyizeho agahato.”
Safi yabwiye IGIHE ko bafashe amashusho ya ‘Pete Kidole’ mu gihe cy’iminsi itatu nyuma y’igitaramo bakoreye i Kampala kuwa 16 Mata 2016. Mu gihe cyose bamaze bayikora ngo bashakishije Weasel ariko arabagora cyane kugeza ubwo yasohotse atayirimo.
Yagize ati “Icyo gihe twari dufite iminsi itatu mu Mujyi wa Kampala, Weasel twamuhagaye umunsi wa mbere atubwira ko yajyanye umugore kwa muganga. Umunsi wa kabiri nabwo yaduhaye impamvu zimeze gutyo […] Nyuma twaramuhamagaraga ntiyitabe, twarinze tuyisohora ataraboneka.”
Yongeyeho ati “Ni ibintu bidasobanutse, wabonaga ko adashaka kujya muri video yacu, ntabwo byadushimishije kuko ni umushinga wa Urban Boyz na Good Life. Kuba atarimo ntacyo byabaganyije cyane kuko musanzwe muzi ko Radio akora indirimbo wenyine.”
Indirimbo Pete Kidole ya Urban Boyz na Good Life ni imwe mu zizagaragara kuri album ya Gatandatu ryise ‘Adamu na Eva’. Barateganya gushyira hanze album ya Gatandatu mu gitaramo bazakorera kuri Stade Ntoya i Remera mu Kwakira 2016.
TANGA IGITEKEREZO