00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire idasanzwe mu mashusho y’indirimbo ‘Call Me’ ya Urban Boyz

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 November 2016 saa 03:24
Yasuwe :

Abahanzi Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Call Me’ irimo imyambarire yakanyujijeho mu bihe byo hambere.

Indirimbo Call Me yakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi ariko amashusho yayo yatunganyijwe na Producer ukomeye muri Uganda witwa M Grate Pest wakoze ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo, uyu ni na we wakoze ‘Yawe’ y’iri tsinda nayo yakunzwe cyane.

Mu mashusho ya ‘Call Me’, Safi, Nizzo na Humble Jizzo bigaragaza mu myambarire yakanyujijeho mu myaka yo mu 1970, bambara udupantaro tubafashe cyane bakanatebeza ubundi bakarenzaho amaburuteri. Inyogosho bafite muri iyi ndirimbo nazo zerekana uburyo abasore bazi ibigezweho batunganyaga imisatsi mu bihe bya kera.

Muri iyi ndirimbo kandi bakoreshejemo ibikoresho by’itumanaho nka telefone zitakiboneka ku isoko n’ibindi biteye amatsiko ku muntu wavutse nyuma y’ikendera ry’iyi myambarire.

Safi Madiba yabwiye IGIHE ko kuba barakoresheje iyi myambarire n’ibikoresho byo hambere mu ndirimbo yabo, ngo bashakaga ‘gukora icyatuma abakunzi b’umuziki wabo babona umwihariko wa Urban Boyz’.

Yanavuze ko kuba barakoranye na Producer Grate Pest bizeye ko iyi ndirimbo yabo izabageza ku rwego rwisumbuyeho. Yagize ati ‘Pest ni we wadukoreye ‘Yawe’, asanzwe akora video zitari mbi, ni na we wakoze Sitya Loss ya Eddy Kenzo, uko byagenda kose bizadufasha mu buryo butandukanye.”

Aba bahanzi basohoye aya mashusho mu gihe bitegura kumurika album ya Gatandatu ryise ‘Adamu na Eva’, mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Huye aho batangiriye umuziki mu myaka umunani ishize.

Album izaba igizwe n’indirimbo icumi z’indobanure, zizaba ziganjemo izifite amazina n’amwe mu magambo yiganjemo ayo mu rurimi rw’Icyongereza.

Igitaramo cy’umusogongero wa album ‘Adamu na Eva’ kizabera muri People Club ku Kacyiru kuwa 2 Ukuboza 2016 naho icyo kuyishyira hanze kibe kuwa 3 Ukuboza 2016 mu Mujyi wa Huye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .