00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi yaba yipakuruye Urban Boyz! Nizzo afite ikiniga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 October 2017 saa 07:43
Yasuwe :

Ibibazo, ukutavuga rumwe n’umwuka mubi bikomeje gututumba hagati mu bagize itsinda rya Urban Boyz ndetse byatangiye kwemezwa ko Safi Madiba yamaze gutangira umuziki ku giti cye.

Bishobora gushyira akadomo ku itsinda rya Urban Boyz! Mu mezi abiri ashize havuzwe inkuru zishoreranye zahishuraga ibimenyetso bishobora kuba iherezo rya Urban Boyz; Safi na Humble Jizzo bashyirwaga mu majwi yo kuba intandaro ya byose bahakanye kenshi ko bidashoboka.

Safi arushingana n’umukobwa ufite ubwenegihugu bwa Canada byavuzwe ko azahita amusangayo bakajya ubutazagaruka nyuma gato Humble Jizzo na we atangaza ko agiye kujya muri Amerika aherekeje umukunzi we witegura kubyara. Ibi byose byaje bishimangira ko bidatinze Urban Boyz ishobora kuba amateka.

Ubu Safi Madiba aherereye muri Uganda aho yagiye gukorera indirimbo ye bwite afatanyije na Meddy. Yagiye i Kampala atabibwiye abo mu itsinda rye ibintu Nizzo yakiriye nabi cyane.

Producer Sasha Vybz yanditse kuri Instagram ubutumwa bwatunguye benshi! Yashyizeho ifoto ari kumwe na Meddy na Safi ayiherekeza amagambo yumvikanisha ko “Safi yatangiye kuririmba ku giti cye”.

Yagize ati “Mu kazi uyu munsi hamwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda Meddy na Safi Madiba. Amahirwe masa Safi ku rugendo rw’umuziki wawe bwite[solo Career]…”

Mu babonye amagambo ya Producer Sasha Vybz[uri gukora video ya Safi na Meddy] bahise batangira kubwira Safi ngo yerure asobanure uko ibintu bimeze abandi bakamubwira ko ‘umwanzuro yafashe wo gusiga Nizzo ari muzima’.

Nizzo yakiriye nabi icyemezo Safi yafashe cyo kujya muri Uganda atabwiye bagenzi be ndetse yabwiye KT Idols ko “Safi akwiye kuba umugabo akerura akavuga gahunda afite”.

Nizzo ati “Buriya ikintu urimo iyo utabashije kucyubaka neza ukajya no kubaka ikindi ku ruhande bigaragaza ko hari ikintu ku ruhande ushaka utari werura. Abaye umugabo akabyerura kuko wenda arashoboye ashobora kwikorana cyangwa bikaguma uko kuko turabimenyereye ko akora indirimbo ku giti cye ku ruhande”.

Yongeyeho ati “Amarangamutima yanjye byangora kuyasobanura byaba birebire cyane ariko burya ikintu cyose kiba ku bw’impamvu, wasanga wenda ashaka kubaka foundation ye neza yitonze wenda akabona kubwira itsinda ryacu icyo agomba kuribwira”.

“Ku giti cye kuba atari yasezera ndacyabifashe ko turi itsinda, ibindi byose yakora birabangamira itsinda. Ku giti cyanjye nk’umuntu utekereza ibyo arimo mbifata nk’ibibangamiye itsinda, ntabwo ari twe twamutumye, n’icyo agiye kubaka ni ku giti cye, muri make ni ibibangamira itsinda”.

Nizzo uvuga mu ijwi ryumvikanamo ikiniga n’ibyishimo bike yahamije ko amaze imyaka igera kuri ibiri atavugana na Safi haba kuri telefone, kohererezanya ubutumwa bugufi cyangwa ikiganiro gisanzwe amaso ku yandi.

Ati “Nk’imyaka ibiri irashize pe! Birakomeye cyane! Buriya kwanga kuvuga ni ibibi, ushobora kwanga kuvuga n’abantu bakabyibonera”.

Nizzo yavuze ko muri iyi myaka ishize atavugana na Safi byatewe n’ibibazo byabo bwite bafitanye; ngo icyo bitagaho ni akazi gusa ndetse bagakoraga nta n’umwe uvugisha undi ngo amenye ibibazo bye cyangwa uko yaramutse.

Twagerageje kuvugana na Safi uri i Kampala ntibyadukundira gusa turacyagerageza kumushakisha ngo asobanure byimbitse ibivugwa ko yatangiye urugendo rushya agasiga bagenzi be.

Safi yaba yatangiye umuziki ku giti cye nyuma y’iminsi mike humvikanye indirimbo ya Nizzo yiganjemo amagambo ’asa n’akomoza ku bibazo yagiranye na Safi n’ibyavuzwe ko yateretanye na Niyonizera Judith’.

Producer Sasha Vybz ni we uri gutunganya amashusho y'indirimbo ya Safi na Meddy
Urban Boyz yaba igiye gushwanyuka buri wese agaca inzira ze

Agace gato k’indirimbo bivugwa ko Nizzo yahimbiye umukunzi we


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .