00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro watse muri Urban Boyz ishinjwa ubwambuzi no kwikubira amafaranga ya PGGSS

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 December 2016 saa 02:15
Yasuwe :

Urban Boyz iravugwa mu bibazo n’ubwambuzi bashinjwa na DJ Denischeetah wabafashaga mu kazi ka buri munsi, bagabanaga inyungu iva mu muziki gusa bamaze guhabwa Primus Guma Guma umwiryane uravuka.

Ibibazo Urban Boyz ivugwamo ngo bishingiye ku mwiryane n’akaduruvayo kavutse mu nzu itunganya umuziki babarizwamo ya Super Level. Iri tsinda ngo rirarebana nabi n’Umuyobozi wa Super Level Nsenyumuremyi Richard na we wagiranye na bo amakimbirane biturutse ku mafaranga yavuye muri PGGSS aba bahanzi baherutse kwegukana.

Kuva mu mwaka wa 2014, Rwema Dennis [DJ Denischeetah] yari umwe mu bakozi bita ku nyungu za Urban Boyz mu buryo bwa hafi, yakoranaga n’itsinda rikwirakwiza indirimbo z’aba bahanzi, kubaherekeza nka Dj wabo bwite no guhuza ibikorwa bibyara inyungu z’itsinda.

Rwema Dennis na Urban Boyz ubu bacanye umubano ndetse hari uburakari bukomeye ku mpande zombi biturutse ku mafaranga yavuye muri Primus Guma Guma Super Star 6. Uyu musore avuga ko mbere y’iri rushanwa basangiraga akabisi n’agahiye bakagabana umusaruro w’amafaranga bavanaga mu bitaramo ariko ngo nyuma y’uko batangajwe ko batsinze ‘ntibongeye kumwikoza’ ibintu anenga cyane.

Intandaro y’umwiryane….

Ati “Njyewe ntabwo ndi kurega Urban Boyz kuko ntacyo nakora ngo bampe ibyo nakoreye, ndi kubanenga nkanabashinja kwikunda no kwikubira kandi hari imbaraga zabafashije kugera ku byo bafite ubu.”

Urban Boyz na yo igasubiza ivuga ko “ibi ari ukwica izina nkana no kugumura abafana”. Safi ati “Ibyo ni ukudusebya, Rwema twakoranye na we, icyo twari duhuriyeho cyararangiye, nta kindi kibazo kirimo.”

Rwema avuga ko agikorana neza na Urban Boyz bamuhaga amafaranga buri gihe uko bakoraga igitaramo bitewe n’akazi yakoze ndetse ngo yari yishimiye imikoranire ‘yafataga nk’iya gicuti’ kuko nta masezerano yanditse basinye.

Yavuze ko yatunguwe n’uko bamwihindutse bakamutera umugongo nyuma yo guhabwa amafaranga ya PGGSS. Ati “Mbere nta kibazo cyabaga, make bakoreraga twaragabanaga, havagamo aya Richard[nyiri Super Level] bakavanamo andi bakoresheje yose hanyuma nanjye bakangenera bitewe n’icyo twabaga twabonye.”

“Urban Boyz iri kwicukurira urwobo”

Iyo umubajije ingano y’amafaranga yishyuza Urban Boyz agira ati “…ni ukwicukurira urwobo kwima umuntu icyo yakoreye. Hari imbaraga nashyize kuri Urban Boyz cyane igihe cya PGGSS ariko baranyihakanye, iyo umuntu akwigaritse nta kindi warenzaho […] Impamvu ntakubwiye umubare w’ayo bandimo ni uko na mbere iyo twakoraga kivandimwe, twagabanaga nk’abafatanyije akazi, baranyihakanye ntabwo najya mu byo kuvuga imibare.”

DJ Denischeetah ashinja Urban Boyz ubwambuzi

“Nagerageje kurwana nabyo kugira ngo bitajya hanze ariko biranga burundu, niba ntacyo bangomba kuki bankoreshaga? Kuba batumvikana neza, ibyo ni ibyabo, ibyabo sinabyinjiramo…”

Safi Madiba yabwiye IGIHE ko ntacyo bagomba Rwema Dennis kuko ngo ibyo bari barumvikanye byamaze kurangira bityo ko ibyo ari gushinja iri tsinda ari ukwihimura no gushakisha icyakwica izina ‘Urban Boyz’.

Urban Boyz ibivugaho iki?

Ati “Nkubwije ukuri Rwema twarakoranye ariko byararangiye, nta mafaranga yandi tumurimo, mbere yarahembwaga ku kwezi, twamuhaga ibyo agomba byose, ubu rero nta yandi masezerano.”

Yongeraho ati “Amafaranga ari kutwishyuza ni ishimwe twagombaga kumuha tumaze gutwara PGGSS, ubwo se ishimwe bararyishyuza? Nonese niba tumurimo amafaranga twamusinyiye he, ahubwo se uwakumva usaba ishimwe ntibyamutungura? […] Ibyo ni ukwica izina ryacu nta kindi.”

Madiba yavuze ko nta gatotsi kari hagati yabo na manager Richard Nsengumuremyi yongeraho ko ibibazo biri kuzamurwa na Rwema bikwiye gukemukira hagati ye n’uyu Richard.

DJ Denischeetah yakoraga nka Dj bwite wa Urban Boyz
Rwema[hagati] yakundaga kuba ari kumwe na Safi , hano bari bari kumwe na Senderi mu gitaramo cya Kid Gaju
Urban Boyz ngo ikimara gutwara PGGSS yiciye ku bayifashije gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .