00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yasohoye video ya ‘Mpfumbata’ irimo ubwiganze bw’abakobwa bato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 December 2017 saa 10:53
Yasuwe :

Nizzo na Humble Jizzo basigaye muri Urban Boyz bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya mbere bakoze batari kumwe na Safi Madiba bahoze baririmbana, igaragaramo ubwiganze bw’abakobwa bakibyiruka.

Urban Boyz imaze amezi abiri icitsemo ibice kubera igenda rya Safi Madiba usigaye aririmba ku giti cye. Nizzo na Humble Jizzo basigaye nk’inkingi za mwamba zigize itsinda rya Urban Boyz batangiye gukora kuri album ya mbere bazasohora batari kumwe na Safi.

Ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mpfumbata’ ari nayo ya mbere mu zigize album. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Iyzo Pro naho amashusho yayo afatwa kandi ayoborwa na Nameless Campos.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo ubu uri i New York yavuze ko mu bitekerezo bamaze kwakira nyuma yo gusohora amashusho ya ‘Mpfumbata’ ngo umubare munini ni abababwiye ko ari meza.

Yagzie ati “Ni video abantu bishimiye kandi urabona ko twashyizeho umwanya uhagije, ni ubwa mbere kuva Urban Boyz yabaho dukoze video irimo ibintu ubona ko twatekerejeho neza haba aho yakorewe n’uburyo tuyigaragaramo. Nka ririya shyamba ubona twararyimuye turivana ku Kinamba turijyana muri Camp Kigali mu ihema twakoreyemo iyi video, ibyo byose ni ibintu byerekana ko twashyizemo imbaraga.”

Yongeraho ati “Umuntu ureba video yacu ntabwo yarambirwa, harimo ibintu byinshi biryoshye, iyi ni indirimbo twateguye kandi tubiha umwanya uhagije. Uburyo amatara twakoreshejemo ameze birahenze urebye uko ahandi bikorwa, si ukwirarira cyangwa ngo nishimagize ariko ni video iri ku rwego rwiza.”

Nubwo atavuga umubare w’amafaranga batanze mu gukora iyi video, Humble Jizzo yasobanuye ko ashingiye ku zo bakoreye mu bihugu byo hanze ngo “Ugiye nka Uganda cyangwa Tanzania bakagukorera video nk’iyi baguca amafaranga menshi cyane. Indirimbo yacu yamaze kwakirwa neza kandi ni ikintu cyatwongereye imbaraga.”

Yongeyeho ko mu gihe cya vuba bazahita basohora indirimbo nshya izitirwa album bitegura gushyira hanze mu mwaka wa 2018 ndetse imishinga yayo igeze kure itunganywa.

Ati “Dufite indi mishinga myinshi nasize muri studio vuba aha iyo mishinga izasohoka, ningaruka tuzakora ibintu byinshi. Ningera i Kigali tuzahita dutangira gukora kuri album yacu, indirimbo izasohoka vuba aha niyo izitirirwa album.”

Mu mashusho ya ‘Mpfumbata’, Urban Boyz bakoreshejemo abakobwa bakibyiruka kandi ubona ko bari mu kigero kimwe. Uretse abaririmbye muri iyi ndirimbo nta wundi musore ugaragaramo, ibyo Nizzo na Humble baririmba mu mashusho baba bagaragiwe n’abakobwa bambaye utwenda duto gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .