00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Turakorana ariko ntabwo turi impanga"- Humble Jizzo avuga kuri Urban Boyz

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 June 2017 saa 02:00
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi Urban Boyz ivuzwemo ibibazo byo gucikamo ibice, Humble Jizzo uri mu bagize iri tsinda yeruye ko bijya bibaho ko we na bagenzi be badahuza, mu buryo agereranya no kuba bakorana atari impanga mu mitekerereze.

Kuva muri Gicurasi 2017 Humble Jizzo na Nizzo bagiye bakora ibitaramo bari bonyine, mu gihe Safi Madiba we yabaga muri gahunda ze ndetse ntiyitabiriye ibikorwa byagiye bihuza abagize itsinda, birimo ibitaramo ndetse n’ibirori by’isabukuru y’amavuko Nizzo aherutse gukora mugenzi wabo.

Safi wavuzweho kwivumbura kuri bagenzi be, yavugaga ko kutifatanya na bo byaturutse ku burwayi agashimangira ko bagihuje umugambi, agira ati "Ntabwo Urban Boyz yasenyuka, nubwo haba harimo utwo tubazo ariko ntabwo yasenyuka. Ubwo isenyutse Nizzo, Humble na Safi bakora iki, ko nta kandi kazi tugira?”

Ibyo kudakorana ibikorwa bya muzika bari kumwe byari byatumye abafana n’abakurikirana imikorere y’iri tsinda batangira kugira amakenga ndetse bamwe ntibatinya kugenda bagaragaza ko Urban Boyz ishobora kuba yaracitsemo ibice bibiri, ibintu aba basore baje kunyomoreza mu gitaramo baherutse guhuriramo i Kibungo.

Mu kiganiro Humble Jizzo uri mu bagize Urban Boyz yagiranye na IGIHE yavuze ko ibibazo byo kuvuga ko mu itsinda ryabo hatutumbamo umwuka wo gutandukana no gucikamo ibice byabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye mu kazi bakora.

Ati "Biriya bibazo byavuzwe hari isura bisiga ugasanga abantu batangiye gushidikanya, niba ari n’akazi bigasa nk’ibikadindiza kuko bishyizemo ko wenda abantu bacitsemo ibice, ariko ntabwo ari ko bimeze."

"Bavugaga ko twapfuye kutumvikana ku mafaranga ariko ntabwo ari ko bimeze, nari nanabisobanuye mbere ko abantu baririmbye ari babiri ku bw’impamvu. Ntibyavuye ku bushake bw’umwe ahubwo byatewe n’imimerere y’umubiri w’umuntu."

Nizzo na Humble Jizzo bamaze iminsi bitabira ibitaramo bonyine

Uyu muhanzi avuga ko nubwo muri iki gihe nta mwuka mubi uri muri Urban Boyz, hari igihe itsinda ryigeze kuvukamo ’utubazo’ ahagana muri 2013, ariko akavuga ko na bwo icyo gihe ritasenyutse cyangwa ngo ricikemo ibice bibiri. Mbere yaho na bwo muri 2011 iri tsinda ryavuzwemo ukutumvikana birangira biyunze.

Ati "Hari igihe higeze kubaho utuntu tw’utubazo na bwo itsinda ntabwo navuga ko ryacitsemo kabiri ariko ubu byarakemutse.Turakorana ariko ntabwo turi impanga, nta nubwo twese tugira imitekerereze imwe. Uko kutagira imitekerereze imwe bishobora kuzana kutumvikana ariko icyiza muri twebwe twemera ko umuntu wese afite ibitekerezo n’iyo abandi baba batabyumva kimwe na we."

Yongeyeho ati "Abantu iyo bakorana ubwumvikane buke bushobora kubaho, bashobora no kwirirwa batanavuganye ariko ntabwo biba bivuze ko batandukanye cyangwa bashwanye. Iyo habayemo kutumvikana, hari uburyo twashyizeho bwo kuvuga ngo babiri niba bemeje ikintu ubwo niko bigomba kugenda."

Yasoje ahamya ko mu minsi ya vuba Urban Boyz izarushaho kugaragaza ibikorwa n’imishinga irimo n’iyo hanze y’u Rwanda, ’bishimangira ko itsinda ritacitsemo ibice’.

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boyz basangiye akabisi n’agahiye kuva i Huye aho itsinda ryashingiwe, baza imbere mu bahanzi bo mu Rwanda bagaragaje ishyaka mu rugendo rwo kurenza imbibi umuziki, mu bihe bitandukanye bagerageje guhuza imbaraga n’abahanzi benshi bakomeye muri Afurika.

Mu mwaka wa 2014 bakoze indirimbo yitwa ‘Tayali’ bafatanyije n’umuhanzi Iyanya ukomeye muri Nigeria, muri 2015 bakorana na Timaya, na we wo muri icyo gihugu, indirimbo bise ‘Show Me Love’ ndetse n’izindi bakoranye n’abiganjemo abo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Urban Boyz yegukanye PGGSS mu mwaka ushize
Gucikamo ibice kwa Urban Boyz kumvikanye hashize iminsi Safi atagendana na bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .