Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki we mu Bufaransa yabivuze mu kiganiro yagiranye na Ado Yuwe ukora ibiganiro bitandukanye ku rubuga rwa YouTube. Yari abajijwe uko abona ibibazo bya Congo muri iki gihe.
Yavuze ko hari ibibazo bigaragarira amaso ari nabyo abantu bose babona.
Mu gukomeza yagaragaje ko yagiye ababazwa no gutumirwa mu Rwanda ariko akaba atahakandagira kubera ibibazo by’urukururano igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomokamo gifitanye n’u Rwanda byiganjemo ibyerekeye Politiki.
Ati “Mfite abafana ku Isi yose ndetse mbafite no mu Rwanda. Buri gihe bibabaza umutima wanjye, byankoragaho buri gihe ubwo nabaga natumiwe kuririmba mu Rwanda. Ku by’icyubahiro cy’igihugu cyanjye nagiye nanga kuririmba mu Rwanda [...] ntabwo ari buri wese mubi, hari Abanyarwanda beza, hakaba n’ababi. Hari n’Abanye-Congo beza n’ababi.”
Muri Mata uyu mwaka, Dadju n’umuvandimwe we, Maître Gims baheruka kugirwa ba ‘Ambasaderi b’umuco’ ba RDC. Uyu muhanzi w’imyaka 31 yamenyekanye mu bihangano birimo ‘Mon soleil’, ‘Va dire à ton ex’, ‘King’, ‘Jaloux’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!