00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisa cy’Inganzo mu mishinga y’indirimbo n’abarimo Mbosso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Umuhanzi Gisa ari mu mushinga w’indirimbo ye n’Umunya-Tanzania, Mbosso, izanaherekezwa n’indi azakorana n’umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda.

IGIHE yahawe amakuru n’umwe mu bantu bari gukorana bya hafi na Gisa, avuga ko uyu muhanzi umaze imyaka ine avuye muri Gereza ashaka kongera kwigarurira imitima y’abakunze umuziki we mu bihe bishize.

Ati “Gisa ni umuhanga ariko yagiye ahura n’ibibazo byatumye abantu bamwe bamutakariza icyizere. Ubu arashaka kongera kugarukana imbaraga agakorana n’abahanzi barimo abakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.”

Uretse ibyo uyu muhanzi ngo ari mu mishinga y’izindi ndirimbo zizaba zigize album ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere mu gihe nta cyaba gihindutse.

Gisa ngo arateganya gukorera urugendo mu bihugu birimo Tanzania na Uganda aho azakora imirimo ya nyuma ijyanye n’ibi bihangano bye n’aba bahanzi.

Uyu musore uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Nomfe’ arashaka kongera gusubiramo n’indirimbo ye yakunzwe yise ‘Uruyenzi’ cyane ko yagiye abisabwa n’abakunzi be.

Kugeza ubu nta muntu wihariye uzwi uri gufasha Gisa gusa hari amakuru avuga ko imishinga ye myinshi agiye kuyikorera muri Kina Music ya Ishimwe Clememt ndetse no muri Country Records.

Reba imwe mu ndirimbo Gisa aheruka gushyira hanze.

Gisa agiye kugarukana imbaraga mu muziki
Sheebah ari mu bahanzi bagiye gukorana indirimbo na Gisa
Mbosso ari mu mushinga w'indirimbo na Gisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .