00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Dj Miller cyimuwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 December 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Igitaramo ngarukamwaka cyo kwizihiza ubuzima Dj Miller yabayemo ku Isi, cyari cyahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko cyimuriwe amatariki.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyagombaga kuba ku wa 3 Ukuboza 2022 ariko cyimuriwe ku wa 17 Ukuboza 2022 muri Norrsken ahahoze Ecolge Belge.

Ni gitaramo cyateguwe n’inshuti n’umuryango wa DJ Miller , umwaka ushize iki gitaramo nticyabaye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari kigikomeje kugira ubukana.

Ku wa 4 Ukuboza 2020, muri New Cadillac mu Mujyi wa Kigali, binyuze ku rukuta rwa YouTube rwa nyakwigendera Dj Miller habaye igitaramo cyo kumurika album yise ‘Shani’ ikaba ari iyo yasize akoze.

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 aguye mu bitaro by’Umwami Faisal, nyuma y’igihe agaragaje ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

Nyuma y’uko yitabye Imana, inshuti ze n’umuryango biyemeje kujya bamwibukira mu gitaramo ngaruka mwaka ndetse amafaranga avuyemo agahabwa umuryango we.

DJ Miller yinjiye mu byo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rinabarizwamo abandi barimo DJ Toxxyk, Marnaud ndetse na Jullz.

Yongeye gusubukura iby’umuziki mu 2018 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘She Can’t Deny It’, ‘Iri joro ni Bae yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music hamwe na Riderman; mu 2019 akora izindi zirimo Stamina yahuriyemo na Social Mulla na Belle yahuriyemo na Peace Jolis.

DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 aguye mu bitaro by’Umwami Faisal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .