00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joeboy agiye kongera gutaramira i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2022 saa 01:59
Yasuwe :

Joeboy uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.

Iki gitaramo kizaba ku wa 23 Nyakanga 2022, Joeboy azagihuriramo n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.

Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe na East African Promoters ku baguze itike mbere bizaba ari 10.000 Frw ahasanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 30.000 Frw muri VVIP.

Ku bazagura tike ku munsi w’igitaramo, abashaka kuzaba bari ahasanzwe bazishyura 15.000 Frw, VIP bishyure 25.000 Frw muri VVIP bishyure 35.000 Frw.

Joeboy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Sip’, ‘Beginning’, ‘Baby’ na ‘Nobody’ yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune na we uheruka mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 24 yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Joeboy yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Mu gitaramo Joeboy aherukamo i Kigali yeretswe urukundo n'abafana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .