Iri tsinda ryamenyekanye mu kuvanga imiziki itandukanye mu Rwanda rigizwe na Dj Habs na Dj Berto. Iki gitaramo kizatangira ku wa 23 Nyakanga 2022 kuri Pégase Resort Inn iherereye ku musozi wa Rebero.
Iki ni igitaramo ngarukakwezi kizajya kiba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Iri tsinda rizajya ricuranga imiziki isanzwe gusa bagire umwanya w’isaha wo gucuranga EDM mu gushimisha abakunzi b’iyi njyana.
Mu kiganiro na IGIHE, Dj Habs yavuze ko bateguye iki gitaramo kugira ngo bafashe abakunda ubwoko bw’iyi njyana kugira ngo n’abatayizi bayimenye.
Ati “Ahanini ni ugushimisha abakunzi ba NEP DJs n’abakunzi b’umuziki muri rusange ariko hakabamo umwanya wihariye w’abakunda EDM/House Music.”
EDM izwi nka dance music, club music cyangwa simply dance ruba ari uruhurirane rw’imiziki iri mu mujyo wa electronic, ikoreshwa cyane n’abavanga imiziki mu tubyiniro.
Injyana ya EDM mu mpera zo mu myaka ya 1980 no mu ntangiro za 1990 nibwo yatangiye gukundwa mu bihugu by’i Burayi. Haza kuza izindi ziyishamikiyeho nka Dance-pop, House, Techno, Trance, Drum & Bass, Dubstep na Trap n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!