00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slaï na Lilian Mbabazi bazasabana n’abakunzi babo mbere yo kuririmba muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Umuhanzi ufite izina rikomeye mu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk, Slaï na Lilian Mbabazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko uba muri Uganda bagiye guhura n’abakunzi babo mbere yo kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Ni mu cyiswe “Meet & Greet” kizabera muri Calabash mu gice cyo hejuru ahazwi nka Rooftop kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena.

Kwinjira muri iki gikorwa bizaba ari 10 000Frw arimo 5 000Frw azagurwamo ikintu cyo kurya cyangwa kunywa.

Muri iki gikorwa abazitabira bazacurangirwa na Nep Djs. Kizatangira guhera saa Kumi n’Ebyiri kugeza mu gicuku. Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo kizaba kuwa 1 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction aba bahanzi bazaririmbanamo na Ruti Joel kigiye kuba muri Nyakanga kwinjira bizaba ari 10 000 Frw ahasanzwe, 20 000 Frw muri VIP, 30 000 Frw muri VVIP ndetse na 240 000 Frw ku meza yateguriwe abantu barenze umwe.

Slaï azahura n'abakunzi be mbere yo gutaramira i Kigali
Lilian Mbabazi azaba ari mu musangiro wateguwe wo kumuhuza n'abakunzi be mbere yo kuririmbira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .