Ni mu birori byabereye Calabash Sonatube. Aba bahanzi bagize umwanya uhagije wo gusangira n’abakunzi babo icyo kunywa no kurya ndetse banafata amafoto atandukanye.
Ni ibirori byabaye igicuku kinishye kuko aba bahanzi bageze ahabereye igikorwa mu masaha atangiye gukura bakabanza gufata umwanya wo kuganira ubwabo nabo, by’umwihariko bakanabereka abantu bakabanza no gufata kamwe igihe gihagije cyane ko abantu basigaye bataha bwenda gucya.
Aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali.
Slaï w’imyaka 49 yaherukaga kuririmba muri Kigali Jazz Junction ku wa 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel.
Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki ugenda gake.
Amazina ye asanzwe ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka Val-d’Oise mu Majyaruguru y’u Bufaransa; ni umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.
Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.
Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka. Amaze gukora album zirimo Florilège, Caraïbes, Escale n’izindi.
Lilian Mbabazi ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahabaye igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere.
Mbabazi yakundanye na Radio wahoze mu itsinda rya GoodLyfe akitaba Imana mu 2018, bafitanye abana babiri; umukuru yitwa Asante afite imyaka 10 naho umuhererezi yitwa Izuba; bose bavukiye muri Uganda.
Yamenyanye na Mowzey Radio bahuriye muri Makerere University aho yize ibijyanye n’ubumenyi rusange. Icyo gihe bombi bakundaga kuririmba gusa yatinyutse kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye abifashijwemo na Radio babaga bari kumwe igihe kinini.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction aba bahanzi bose bazaririmbamo kwinjira biraba ari 10. 000 Frw ahasanzwe, 20.000 Frw muri VIP, 30.000 Frw muri VVIP ndetse na 240.000 Frw ku meza agurwa n’abantu barenze umwe.
Amafoto: Munyakazi Emile
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!