00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slaï yageze mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2022 saa 04:36
Yasuwe :

Umuhanzi ufite izina rikomeye mu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk, Slaï; yageze mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Lilian Mbabazi na Ruti Joel kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nyakanga.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena.

Biteganyijwe ko Slaï na Lilian Mbabazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko uba muri Uganda bazabanza guhura n’abakunzi babo mbere yo kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction bazahuriramo na Ruti Joel.

Ni mu cyiswe “Meet & Greet” kizabera muri Calabash mu gice cyo hejuru ahazwi nka Rooftop kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena.

Kwinjira muri iki gikorwa cya Meet & Greet bizaba ari 10 000Frw arimo 5 000Frw azagurwamo ikintu cyo kurya cyangwa kunywa. Muri iki gikorwa abazitabira bazacurangirwa na Nep Djs.

Kizatangira guhera saa Kumi n’Ebyiri kugeza mu gicuku.

Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo kizaba kuwa 1 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction aba bahanzi bazaririmbanamo na Ruti Joel kigiye kuba muri Nyakanga kwinjira bizaba ari 10 000 Frw ahasanzwe, 20 000 Frw muri VIP, 30 000 Frw muri VVIP ndetse na 240 000 Frw ku meza yateguriwe abantu barenze umwe.

Slaï w’imyaka 49 yaherukaga kuririmba muri Kigali Jazz Junction ku wa 22 Gashyantare 2019 muri Serena Hotel.

Uyu muhanzi Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Après la tempête’, ‘Autour de toi’, ‘Ce soir’, ‘Flamme’ n’izindi nyinshi zinyura abakunda umuziki ugenda gake.

Amazina ye asanzwe ni Patrice Sylvestre, yavukiye mu gace ka Val-d’Oise mu Majyaruguru y’u Bufaransa; ni umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Guadeloupe.

Mu 1998 yashyize hanze indirimbo yise ‘Flamme’ imumenyekanisha mu buryo bukomeye mu gace akomokamo ndetse aba umwe mu bahanzi bihariye igikundiro muri Caraïbe.

Mu 2000, Slaï yatwaye ibihembo bikomeye muri Tropical Music Awards. Icya mbere cyari icy’indirimbo yagurishijwe cyane abikesheje ‘Flamme’, icya kabiri ari icy’umuntu wigaragaje cyane muri uwo mwaka.

Amaze gukora album zirimo Florilège, Caraïbes, Escale n’izindi.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu
Umuhanzi ufite izina rikomeye mu bakunda indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zo mu njyana ya Zouk, Slaï_ yageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .