Ntabwo byashobokaga ko bamwe mu bakoresha WhatsApp bohererezanya ubutumwa. Ibi ni na ko byari bimeze kuri Facebook ndetse na Instagram gusa byaje gukemuka.
Urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo by’imbuga zifashisha internet zikora nabi, rwaraye rutangaje ko mu masaha y’umugoroba rwabonye abarenga 24.000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binubiraga guhagarara kw’izi mbuga.
Ikigo WhatsApp mu masaha ya Saa mbili y’umugoroba cyatangarije kuri X ko kiri gukora ibishoboka kugira ngo izi serivisi zisubire ku murongo.
Kiti “Turabizi ko muri aka kanya hari abantu bari guhura n’imbogamizi. Turi gukora ibishoboka kugira ngo buri kimwe kigaruke ku murongo 100% vuba cyane.”
Muri Gashyantare 2024 na bwo izi mbuga zari zahagaze. Meta yasobanuye ko byatewe n’ikibazo “tekiniki”. Gusa zagarutse ku murongo nyuma y’igihe kitagera ku isaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!