00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayobera ku muziki w’urwenya ukomeje gushinjwa gutobera abaririmba umuziki usanzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 March 2024 saa 12:08
Yasuwe :

Umuziki nyarwanda uri gutera imbere umunsi ku wundi ndetse benshi bishimira ko kuri iyi nshuro hari ahantu hazima umaze kugera, mu myaka 20 umaze wongeye kuzahuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rukomeye rwasabye ibitambo bya benshi ndetse bamwe bemera gukora batinjiza, ariko bizeye ko hari igihe kizagera umuziki ugatunga benshi bagatunganirwa.

N’ubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe batari kwishimira aho uyu muziki ugana, aho usanga abantu bamwe barahaye rugari abahanzi baririmba ibintu bidafite epfo na ruguru ku buryo kumva umuziki wabo biba bimeze nko gutera urwenya.

Umuhanzi uri kuzamuka witwa QD aheruka kubitera imboni, mu ndirimbo yise “Teta’’ aterura agaragaza ko ‘muri iyi minsi impano itagikora, Dore Imbogo araza akakwicaza, tukakwibagirwa, ukabyimenyera!’

Aha yaninuraga umukobwa witwa Dore Imbogo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aririmba mu buryo butangaje, yamara kwamamara benshi bakaza gutungurwa no kumubona mu muziki.

Ni kimwe n’uwitwa Juwayeze na we wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize, agaragaza ko akunda Juno Kizigenza; bakaza no guhura. Uyu mukobwa kuva yamenyekana yahise afatiraho ubu na we yabaye umuhanzi!

Hejuru y’aba mu myaka yashize abandi baciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga barimo Lucky Fire ndetse na Sunny, aho ku mbuga nkoranyambaga bari mu bagarukwagaho mu gihe cyabo.

Abahanzi baririmba batebya bahozeho; ariko bagatanga ubutumwa bufatika…

Umuziki wo gutebya wahozeho muri muzika nyarwanda, ndetse hari abahanzi bamamaye mu myaka yo hambere ariwo bakora.

Bitandukanye n’uyu munsi abo bahanzi bo wasangaga baririmba batanga ubutumwa, kandi ukumva ko n’imiririmbire yabo ifite injyana.

Aba bahanzi bamenyekanye mu myaka yo hambere barimo Bizimana Loti waririmbye iyitwa ‘Nsigaye nitwa Patron’, Minani Rwema wamenyekanye mu ndirimbo ‘Sur la Terre’ n’abandi batandukanye.

Muri iki gihe umuririmbyi ujya gusa nk’uri muri uyu mujyi ni Silvizo ariko aho atandukaniye n’aba twavuze, ni uko we afata indirimbo z’abandi bahanzi akazisubiramo ariko akazikora mu buryo busekeje.

Ntacyo bica cyangwa ngo bakize!
Icyo abantu batandukanye bahuriza kuri aba bahanzi bari kugenda bigarurira imbuga nkoranyambaga ndetse bagatumirwa mu biganiro ku maradiyo na televiziyo, nyamara bamwe babafata nk’aho nta mpano, ko ibyabo bigurumana nk’amashara.

Umwe mu bahanzi baganiriye na IGIHE wanze ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yavuze ko aba bahanzi ibyabo bidakwiriye guhangayikisha abantu.

Ati “Aba bahanzi ntabwo bakwiriye guhangayikisha abantu kuko ibyabo biragurumana bikarangira. Ubu se Lucky Fire arihe? Sunny ari he ? Wigeze ubabona mu bitaramo bikomeye? Ikibabaje ni itangazamakuru ribaha umwanya rizi neza ko nta mpano bafite.’’

Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yavuze ko amahitamo akwiriye kuba ay’abakunda umuziki.

Ati “Njyewe ntekereza ko ku Isi abantu bajyana n’ibigezweho ako kanya, ubwo niba aribyo bigezweho reka babikore ariko nabakora ibidasekeje bakomeze babikore kuko abakunzi babyo ni benshi.’’

Umunyamakuru wa Ishusho TV, Kasper Kamabare yavuze ko abantu nibakomeza guha agaciro uyu muziki udafite ubutumwa utanga, bizarangira umuziki uteshejwe agaciro.

Ati “ Ingaruka ya mbere n’uko bizarangira nta muhanzi ugikora ahozaho. Ikindi nyine ntabwo tuzongera kwishyura ngo tujye kureba abahanzi mu gihe kuririmba ibintu bidafatika byafata indi ntera. Icyakorwa kugira ngo bihagarare , ni uko itangazamakuru na ba ‘influencers’ batangira guha agaciro abahanzi bafatika.’’

Umunyamakuru Peacemaker Pundit, agaragaza ko nta ngaruka uyu muziki uzagira ku wundi usanzwe cyane ko ibyawo biza bigurumana ntibimare kabiri.

Ati “Ntabwo navuga ko Isi irimo kwimakaza umuziki usekeje kuko usibye mu Rwanda ntabwo no hanze bahabwa ibihembo bikomeye kandi barahaba. Urebye isi y’urwenya yahozeho[...] ntabwo navuga ko isi iri kwimakaza umuziki ahubwo muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zatibije umurindi kandi abantu baba bananiwe bakeneye kuruhuka. Nta ngaruka bizagira ahubwo aba bahanzi bazabona abashungerezi. Biraza abantu bakabishamadukira.’’

Yavuze ko abantu batazaba ba nyamujya iyo bijya kuko ahantu hateraniye abantu izi ndirimbo zidahabwa umwanya.

Uzwi nka 'Dore Imbogo' na Juwayeze ni bamwe mu bahanzi batavugwaho rumwe muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .