00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Kenny Sol nyuma yo kwinjira muri 1:55 AM ya Coach Gael

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 March 2024 saa 01:52
Yasuwe :

Kenny Sol yagaragaje ko anerezerewe nyuma yo kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM, abonamo igisubizo cy’ibibazo yahuraga nabyo mu bikorwa bye bya muzika.

Kenny Sol yijeje abakunzi b’umuziki we ko ibikorwa bye bigiye kuba byiza kurushaho kuko ari mu maboko meza amufasha mu ishoramari rya muzika.

Uyu muhanzi yatangarije Kiss FM ko kubona abatera nkunga aricyo kintu yaburaga mu rugendo rwe rwa muzika yatangiye mu 2019.

Ati “Nk’uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM, abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo, ndashima iyi sosiyete kuba yaremeye kuza mu rugendo rwanjye rwa muzika nicyo kintu naburaga, n’uburyo wabonaga ibikorwa byanjye hari uko bitinda ni ukubera ko arinjye wirwanagaho.”

“Ubu nibwo ibyiza bitangiye kubera ko mbonye abantu bamfasha mu bikorwa byanjye bagashoramo imari nta kabuza ibintu bigiye kuba byiza cyane kurushaho kuruta ahashize, ibyo bazanye nibyo naburaga, ubu ndi mu maboko yabo.”

Uyu muhanzi ntiyashatse gutangaza igihe azamara akorana n’iyi sosiyete, asanzemo Bruce Melodie wamufashe ukuboko ubwo yari agitangira umuziki.

Iyi sosiyete igiye gufasha Kenny Sol isanzwe ikorana na Producer Element ndetse na Ross Kana, bayigiyemo mu 2023.

Kenny Sol yahise ateguza abakunzi ba muzika indirimbo nshya azashyira hanze muri uku kwezi kwa Werurwe yakoranye na Nel Ngabo.

Nyuma yo kuva mu itsinda rya Yemba Voice, agatangira urugendo rwe mu muziki, amashimwe ni yose kuri Kenny Sol wahereye ku busa, uyu munsi akaba ari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

Mu 2019 nibwo Kenny Sol yatangiye umuziki, aho ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza banyuze mu ishuri ry’u Rwanda rya muzika.

Uyu muhanzi agiye muri 1:55 AM amaze gukora indirimbo 17 na EP yise “Stronger than Before” igizwe n’indirimbo zirindwi.

Umva ‘Enough’, imwe mu ndirimbo za Kenny Sol aherutse gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .