00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asake yashyizwe ku gitutu kubera amashusho y’indirimbo ‘Only Me’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 March 2024 saa 06:01
Yasuwe :

Asake uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika akomeje kwatswaho umuriro kubera amashusho y’indirimbo ‘Only Me’, benshi bagaragaza ko atesha agaciro Abakirisitu.

Ni amashusho y’indirimbo yise ‘Only Me’ yashyize hanze tariki ya 29 Gashyantare 2024, agaragaramo ari kumwe n’ababyinnyi be bambaye nk’abapadiri ndetse bari gukora imwe mu migenzo ikorerwa mu Kiliziya.

Muri aya mashusho hari aho Asake agera ari kuri Alitari akajya atera ababyinnyi be amafaranga bakagwa hasi nabo bambaye nk’abapadiri, benshi bagaragaje ko ari ugusuzugura Kiliziya.

Aya mashusho akijya hanze yateje impagaragara kuri ‘X’, aho abantu batandukanye bagiye bamubwira ko gukora amashusho nk’aya adahesha agaciro abafite iyi myizerere ari ugutandukira.

Mr Big Shot yagize ati “Urantengushye cyane, ubuhanzi bwawe bwataye agaciro ni gute ushobora gukora amashusho nk’aya atesha agaciro abakirisitu ukagumya unayasakaza?”

Prepys ati “Ubu si ubuhanzi ahubwo ni ugutesha agaciro Kiliziya Gatolika kubera iki wakoze iyi migenzo muri ubu buryo?”

Trate Man ati “Iyi video ikwiye gusibwa.’

Uwitwa Promise yagize ati “We nk’umusilamu ibi ntiyabikora ku idini rye, ari kwikora ibi kuko abakirisitu baroshya ibintu.”

Si ubwa mbere Asake ashinjwe gutesha agaciro abakirisitu kuko umwaka ushize yashyize hanze amashusho y’indirimbo Bandana yakoranye na Fireboy DML, irimo ihene y’umukara yicaye mu rusengero, ibintu nabyo byavugishije benshi.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Only me’ Asake agaragara yambaye nk’Abapadiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .