00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond Platnumz yahagaritse ubukwe ku munota wa nyuma

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 11 March 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Esma Platnumz uvukana na Diamond Platnumz, yatangaje ko hari ubukwe musaza we yari agiye gukora abuhagarika ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Wasafi FM, yavuze ko imiryango yombi yari yamaze kwemeranya ku nkwano bagombaga gukwa umugeni ndetse ko zari zamaze gutangwa.

Esma nubwo atigeze ahishura igihe ubu bukwe bwari kubera, avuga ko Diamond yababwiye ko atagishaka kurongora uyu mukobwa kuko yumvaga yaba ahubutse, ko azafata umwanzuro wo gushaka yabyizeho neza.

Ati “Twagerageje guhatiriza Diamond kurongora uyu mukobwa, tunatanga inkwano. Yari yarangije gutegura buri kimwe ariko habura iminsi mike atubwira ko yabihagaritse.”

Ngo nyina w’uyu muhanzi, yagerageje gushyira ake, ngo amukebure undi amubera ibamba, ababwira ko badakwiye kumuhitiramo umugore, nk’uko atigeze abahatiramo.

Diamond Platnumz usanzwe ari ku ruhembe rw’umuziki mu Karere, ni umubyeyi w’abana bane yabyaranye n’abagore batatu barimo Zari babyaranye babiri, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

Kuva uyu muhanzi w’imyaka 34 yatandukana na Zari mu 2018 amaze gukundana n’abakobwa benshi, kugeza kuri Zuchu bari mu rukundo muri iki gihe.

Diamond Platnumz yahagaritse Ubukwe yari afite ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .