00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomat yagarutse ku irengero ry’indirimbo ye na Ariel Wayz (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 16 March 2024 saa 02:25
Yasuwe :

Diplomat Fasasi ari mu gahinda yetewe no kwimwa amashusho y’indirimbo yakoranye na Ariel Wayz kandi yaramaze kwishyura uwayitunganyije, ariko agategereza ko amuha igihangano cye amaso agahera mu kirere.

Mu kiganiro na IGIHE, Diplomat yasobanuye ko n’ubwo abafana babonye indirimbo aherutse gusohora yitwa “Icyuki Gikaze”, byari ukubura uko agira bitewe n’uko atari yo yari amahitamo ya mbere.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bigeze kubona amashusho agaragaza Diplomat na Ariel Wayz bafata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Kuva icyo gihe abakunzi b’umuziki nyarwanda batangiye kugaragaza ibyishimo by’uko bagiye kubona indirimbo nziza kuko Ariel Wayz ari umwe mu bahanzikazi bazi guhuza n’abakora injyana ya Hip Hop bagakora indirimbo nziza.

Diplomat abajijwe iby’iyo ndirimbo, yasobanuye ko rimwe na rimwe abahanzi baca mu nzira z’inzitane ariko ugasanga abafana barabishyuza ibihangano kubera inyota baba babifitiye.

Nk’umuhanzi uri gushaka kugerageza gukora adacishijemo ikiruhuko, yavuze ko yahemukiwe n’umusore witwa Nkotanyi Frery usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo za Ariel Wayz.

Ati”Ntabwo nari kumara imyaka ibiri ntarashyira hanze indirimbo. Indirimbo irahari, uwafashe amashusho yayo yarayinyimye. Nta n’ijana anyishyuza, n’amafaranga yarayariye”

Diplomat mu gahinda kenshi yarimyoje avuga ko atajyana mu nkiko uwamwimye iyo ndirimbo kuko nta bimenyetso afite kandi mu butabera hakora ibimenyetso.

Ati”Akatari amagara bajya ku isoko. Nta bimenyetso mfite kandi mu nkiko hatsinda ufite ibimenyetso”.

Uyu muhanzi avuga ko akimara kubona ko indirimbo Nkotanyi Frery ayimwimye, yanagerageje kumwaka amashusho adatunganyije (Footages) , arayamwima. Yahise afata umwanzuro wo gutangira gukora "Icyuki gikaze" yafatanyije na Li John n’umunyamakuru Ismael Mwanafunzi.

Diplomat Fasasi yijeje abafana ko ari kugerageza gushaka uburyo yahora abaha indirimbo ariko ko bitoroshye bitewe n’uko ashora amafaranga mu bihangano nyamara nta nyungu akuramo. Ati”Abafana bicare bategereze, ni njye ushora rero bihangane!”

Indirimbo Icyuki gikaze yakorewe muri Storykast Records. Yakozwe na Li John.

Reba ikiganiro Diplomat yagiranye na IGIHE

Reba Icyuki Gikaze ya Diplomat

Diplomat yishyuye indirimbo ifatwa amashusho barayimwima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .