Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Icyuki Gikaze’, yavuze ko amasaha yashyizweho yo gufunga ibikorwa by’imyidagaduro, abangamiye benshi mu bahanzi na we arimo.
Guhera muri Nzeri 2023 mu Rwanda hafashwe ingamba z’uko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa Munani z’ijoro.
Diplomat yavuze ko uyu mwanzuro wahombeje cyane abahanzi ndetse n’abandi bari batunzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro.
Ati “Nka mbere twakoraga ibitaramo bugacya, utunyoni tukavuga abantu bakiri gutarama. Abantu babaga buzuye tugakubita imiziki. Ibi bintu byo gufunga amasaha byaraduhombeje. Urumva nka Minisiteri ifite abahanzi mu nshingano ikwiriye kwicara ikiga ikibazo cy’amasaha kuko birakomeye rwose”.
Nubwo bimeze gutyo, Diplomat yagaragaje ko umuziki nyarwanda ugenda utera intambwe, nubwo za birantega zigihari.
Ati “Nk’ubu nasohoye Icyuki Gikaze, hari abantu bayikunze bifuza kuntumira ariko bacika intege kuko bazanyishyura abantu baze, nibitangira kuryoha nka saa sita, saa munani bahite bafunga, ubwose uwo mushoramari urumva yakungukira he?”.
Diplomat yavuze ko byaba byiza serivisi z’imyidagaduro zikomorewe zikemererwa gukora amasaha 24 nkuko bimeze ku bandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!