00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Green P ntiyemeranya n’abagifata abaraperi nk’abadashobotse

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 March 2024 saa 03:47
Yasuwe :

Umuraperi Green P anenga abakomeza gufata abareperi nk’abantu badashobotse cyangwa batagira gahunda, cyane ko bituma hari ababyuririraho bikabihuza n’impamvu ituma batagaragara mu bitaramo cyane ugereranyije n’abandi bahanzi.

Mu myaka yashize mu gihe muzika nyarwanda yari igitangira kwiyubaka ni kenshi abategura ibitaramo n’abandi bakurikira uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda bagiye bikoma abaraperi babashinja kwica gahunda bahawe, imyitwarire itari myiza, n’ibindi.

Ni ibintu bikivugwa kugeza n’uyu munsi, aho bamwe bavuga ko guhuza gahunda nabo ari ingorabahizi, ibintu Green P we atemera kuko avuga ko isura abaraperi bari bafite kera atariyo y’ubu.

Uyu muraperi ubwo yari mu kiganiro 10 Plus cya TV10 yasabye abakurikira muzika guha abaraperi amahirwe angana n’ay’abandi bahanzi ndetse no kubakura mu ndorerwamo y’amakosa bakoze bagitangira muzika.

Ati “Ndakubwira ukuri ko twese turi babi ariko dutandukanywa n’imyambaro twambaye nibyo bitugira abo abantu bakeka ko turibo, ntabwo ari ikibazo cy’imyitwarire n’uwo muntu utegura ibitaramo nawe ushobora gusanga afite icyo kibazo. Nta mpamvu yo gukomeza kutubona muri iyo shusho.”

“Impamvu abo bantu bakivuga ibyo ni uko bo bakigendera ku bihe bya kera kandi kiriya gihe hari ukuntu twari tubayeho, nta kipe igifusha mu kazi cyangwa ikugira inama ikakwigisha kugendera kuri gahunda ariko ubu byarahindutse , wabonye ikipe y’abantu nazanye nayo, ubungu ntabwo bikimeze nka mbere.”

Green P yemera ko hari ibihe banyuzemo bakangiza isura yabo nk’abaraperi, gusa asaba abakunzi ba muzika kubaha andi mahirwe kuko hari ababigwamo kandi bidakwiye.

Yakomeje agira ati “Ndabyemera ko twishe isura yacu mu bihe byahise ariko ubu siko bimeze, kiriya gihe twari abana, nibwo ibi bintu byacu byari bikiza , ntabwo wabigenderaho rero n’ubu noneho n’ikiragano gishya cy’umuziki gikomeze kugwa muri ibyo bitekerezo.”

Uyu muraperi avuga ko hakiri akazi gakomeye kuri we na bagenzi be kugira ngo barekane itandukaniro ry’imyitwarire bari bafite kera n’uko bameze ubu.

Green P yasabye abanyamakuru n’abategura ibitaramo kureka gukomeza gufata umuraperi nk’umuntu udashobotse kuko bigira ingaruka ku bahanzi bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .