Uyu musore umaze imyaka ine atangiye akazi ko gutunganya umuziki (Producer) yatangarije Kiss FM Kenya ko ‘Kashe’ yayikoze ashaka kuyiha umukunzi we nk’impano.
Element avuga ko mu by’ukuri atari afite gahunda yo kuba yaba umunyamuziki uririmba bitewe n’isoni nyinshi agira.
Ati “Ntabwo nashakaga gusohora indirimbo bitewe n’ukuntu ndi umuntu ugira isoni cyane ahubwo ubwo nandikaga indirimbo Kashe, nayihereje umukobwa twakundagana , ni iyo namukoreye ntabwo nashakaga kuyishyira hanze, nashakaga kuyimuha akajya ayumva uko abyutse cyangwa agiye kuryama.”
“Gusa ubwo twari tumaze gutandukana naravuze nti kubera iki iyi ndirimbo nakomeza kuyibika kandi ari nziza? Nahisemo kuyisohora kubera ko uwo nayikoreye atari agihari, mpitamo kuyiha abantu bose kugira ngo uri mu rukundo wese azayumve.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo yatandukanye n’uwo mukobwa ubu bakivugana nk’inshuti zisanzwe.
Kashe ni indirimbo yakunzwe na benshi mu 2022. Yatumye abakunzi ba muzika bakira Element wari Producer nk’umuririmbyi.
Iyi ndirimbo imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni umunani ku rubuga rwa YouTube.
Element ugeze muri Kenya ku nshuro ye ya mbere, aho ari mu rugendo rwo kumenyakanisha ibikorwa bye bya muzika no gukorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.
Element yasobanuye inkomoko y’indirimbo "Kashe"
Umva “Kashe” indirimbo Element yakoze ayitura umuziki we ayishyira hanze bamaze gutandukana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!