00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku ikorwa ry’indirimbo “Kashe” ya Producer Element

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 March 2024 saa 04:18
Yasuwe :

Fred Mugisha Robinson uzwi nka Element muri muzika, yahishuye ko indirimbo ya mbere yashyize hanze yise “Kashe” yari yayikoze ashaka kuyumvisha umukobwa bakundanaga, bamaze gutandukana yiyemeza kuyiha abakunzi bamuzika nyarwanda.

Uyu musore umaze imyaka ine atangiye akazi ko gutunganya umuziki (Producer) yatangarije Kiss FM Kenya ko ‘Kashe’ yayikoze ashaka kuyiha umukunzi we nk’impano.

Element avuga ko mu by’ukuri atari afite gahunda yo kuba yaba umunyamuziki uririmba bitewe n’isoni nyinshi agira.

Ati “Ntabwo nashakaga gusohora indirimbo bitewe n’ukuntu ndi umuntu ugira isoni cyane ahubwo ubwo nandikaga indirimbo Kashe, nayihereje umukobwa twakundagana , ni iyo namukoreye ntabwo nashakaga kuyishyira hanze, nashakaga kuyimuha akajya ayumva uko abyutse cyangwa agiye kuryama.”

“Gusa ubwo twari tumaze gutandukana naravuze nti kubera iki iyi ndirimbo nakomeza kuyibika kandi ari nziza? Nahisemo kuyisohora kubera ko uwo nayikoreye atari agihari, mpitamo kuyiha abantu bose kugira ngo uri mu rukundo wese azayumve.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo yatandukanye n’uwo mukobwa ubu bakivugana nk’inshuti zisanzwe.

Kashe ni indirimbo yakunzwe na benshi mu 2022. Yatumye abakunzi ba muzika bakira Element wari Producer nk’umuririmbyi.

Iyi ndirimbo imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni umunani ku rubuga rwa YouTube.

Element ugeze muri Kenya ku nshuro ye ya mbere, aho ari mu rugendo rwo kumenyakanisha ibikorwa bye bya muzika no gukorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Element yemeje ko indirimbo 'Kashe' yari yayikoreye umukobwa bakundanaga, batandukanye ahitamo kuyiha abantu bose

Element yasobanuye inkomoko y’indirimbo "Kashe"

Umva “Kashe” indirimbo Element yakoze ayitura umuziki we ayishyira hanze bamaze gutandukana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .