00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu indirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz yaburiwe irengero

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 13 March 2024 saa 01:55
Yasuwe :

Hari ku wa ku wa kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 ubwo hasakazwaga amashusho ya Meddy na Diamond Platnumz bari muri studio ariko amajwi bayafunze ku buryo ntawamenye ibyo bavugaga, ariko bari mu mushinga w’indirimbo.

Iminsi 1954 iratambutse abakunda muzika nyarwanda bategereje iriya ndirimbo amaso agahera mu kirere.

Abantu bakunze kwibaza icyabuze kugira ngo indirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz iboneke ariko ukuri kwakomeje kuryamirwa kugeza ubwo The Ben aciye amarenga y’uko byagenze.

Ubwo The Ben yari mu kiganiro n’itangazamakuru tariki 9 Werurwe mu karere ka Muhanga muri Splendid Hotel, umunyamakuru yamubajije amaherezo y’indirimbo ye na Bruce Melodie.

Mu gutebya cyane aca hirya, yasobanuye ko indirimbo kugira ngo igerweho abantu bayibone ica mu nzira nyinshi.

Mu kumvikanisha ko indirimbo isaba kuba abahanzi bahuje ku bintu byinshi, yasobanuye ko mu 2018, Meddy yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ariko ntiyarangiye ngo ijye hanze abantu bayumve.

The Ben ati “Sinzi niba uzi inkuru ya Diamond Platnumz na Meddy? Bakoze indirimbo ebyiri, ndashaka kugereranya ibintu kugira ngo wumve. Iya mbere yarakozwe, iyo Diamond Platnumz yifuza ko yasohoka kuko yumvaga ari nziza, Meddy yarayanze! Iya kabiri, ni yo Meddy yifuzaga ko yasohoka, Diamond Platnumz yarayanze, ni ibintu bisanzwe abantu bakwiriye gusobanukirwa.”

“Iyo abahanzi badahurije ku ndirimbo runaka ntabwo bisobanura ko umwe yasuzuguye undi, ikintu cyica ibintu ni ukwikunda ukaba watekerereza nabi umuntu ukumva ko nagusuzuguye. Iyo nta kwiyumva kurimo muraganira mukaba mwahanga mugahuriza ku kintu kizima .”

Indirimbo yarahagamye

Mu gushaka kumenya icyatumwe indirimbo ihera mu kirere, IGIHE yaganiriye n’umwe mu bari hafi ya bariya bahanzi ubwo iriya ndirimbo yakorwaga. Ntiyifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu ze.

Yagize ati “Ibyo ndabyibuka kuko indirimbo Diamond Platnumz yarazinyumvishije zose. Buriya iriya ndirimbo ya mbere impamvu Meddy yayanze byatewe n’uko yisanze yaririmbye nk’uko Diamond Platnumz yari yaririmbye.

“Urumva ko bari kumuseka ko yigannye neza Diamond Platnumz. Indirimbo ya kabiri yo Meddy yarayikunze ariko murabizi ko Diamond Platnumz ari umucuruzi. Yabonye itarenga umutaru ngo ibacururize bombi, arayanga”.

Amakuru avuga ko Meddy atagitekereza iriya ndirimbo.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Byararangiye pe! Meddy ari kwigira ubupasiteri, buri wa kane aba afite icyumba cy’amasengesho ahuriramo n’abarokore bagasenga akabigisha. Urumva se iby’indirimbo bimuraje ishinga? ikindi wibukeko indirimbo z’isi yazisezeyeho yabaye umuhanzi w’indirimbo z’agakiza. Yaramaramaje.”

Iriya ndirimbo mu buryo bw’amajwi yari yakorewe muri Wasafi (WCB), ikorwa na Siraju Hamisi Amani uzwi nka Ayo Lizer.

Kurikira ikiganiro cya The Ben asobanura ibijyanye n’indirimbo ya Meddy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .