00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo ya Bruce Melodie yabaye iya mbere y’Umunyarwanda igaragaye kuri Billboard

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 March 2024 saa 11:16
Yasuwe :

Indirimbo “When She’s Around(Funga Macho)’’ yasubiwemo na Bruce Melodie afatanyije na Shaggy, yatangiye kuza mu myanya y’imbere ku ntonde z’ibitangazamakuru bikomeye muri Amerika.

Iyi ndirimbo kuri ubu ni iya 20 kuri ‘Billboard U.S Afrobeats Songs’. Ni ubwa mbere indirimbo y’umuhanzi nyarwanda ije kuri uru rutonde yaba iyo yahuriyemo n’undi muhanzi wo hanze cyangwa se iye wenyine.

Uru rutonde rukorwa na Billboard buri cyumweru ku bufatanye na Afro Nation. Indirimbo yabaye iya mbere kuri uru rutonde ni "Love Nwantiti (Ah Ah Ah)" ya CKay wo muri Nigeria, ku wa 29 Werurwe 2022 ubwo uru rutonde rwakorwaga ku nshuro ya mbere.

Kuri ubu indirimbo iyoboye uru rutonde ni iy’Umunyafurika y’Epfo Tyla ukomeje guca ibintu ku Isi iheruka no kumuhesha igihembo cya Grammy Awards. Iyi ni iyo yise ‘Water’.

Uretse ‘Water’ ya mbere izindi ndirimbo ziri ku rutonde zirimo “Calm Down’’ ya Rema na Selena Gomez ya kabiri, “Truth or Dare’’ ya Tyla ya gatatu, “Me & U” ya Tems ya kane, “People’’ ya Libianca ya gatanu, “Tshwala Bam’’ ya TitoM, “City Boys’’ ya Burna Boy ya karindwi na “Talibans II’’ ya munani, “Commas’’ ya Ayra Starr ya cyenda ndetse na “Angels In Tibet’’ ya Amaarae ya 10.

Uretse kuba iri mu myanya iri imbere kuri ’Billboard U.S Afrobeats Songs’ iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy ni n’iya munani kuri “Billboard World Digital Song Sales”.

Bruce Melodie amaze iminsi muri Amerika aho akomeje ibikorwa byo kumenyekanisha “When She’s Around(Funga Macho)’’ afatanyije na Shaggy.

Baheruka kugaragara mu kiganiro Good Morning America (GMA) cya Televiziyo ya ABC News, kiri mu biganiro bya mu gitondo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .