00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yatanze umukoro waganisha abahanzi ku iterambere

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 March 2024 saa 12:45
Yasuwe :

Butera Knowless yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi kubakorera ubuvugizi kugira ngo uruganda rw’umuziki rushakirwe abashoramari, binajyane no kugabanyirizwa imisoro ku bikoresho bimwe na bimwe no kongera imbaraga mu bikorwa remezo by’umuziki.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka 14 mu muziki ubwo yari mu kiganiro Sunday Night cya Isango Star yashimiye igihugu cyatekereje ku iterambere ry’ubuhanzi, avuga ko bikomeje kubatera ishema ndetse no kwerekana ko abahanzi nabo bitaweho.

Knowless yakomeje avuga ko hari bimwe abona byakomeza kwitabawaho kugira ngo abahanzi bakomeze kugera ku iterambere biruseho.

Ati “Niba umuhanzi akora ari wenyine akaba yiteza imbere ni icyerekana ko habonetse ubundi bushobozi bwisumbuyeho yatanga umusaruro wikubye uwo nabonye ndi umwe, rero hakenewe ubuvugizi ku bashoramari yaba abaza mu gihugu n’abari imbere.”

Yongeyeho ati “Buriya iyo tugiye gukorera amashusho hanze y’u Rwanda si uko baturusha ibintu nyaburanga byiza ahubwo ikintu cya mbere kitujyana ni ibyuma, ntabwo dufite ibyo bikoresho bihagije dukeneye, ababikoresha barahari ariko ntibabifite kubera ko kubizana usanga bihenze bigatuma dutega indege tukajya kubishakira ahandi rimwe na rimwe bigatuma ukorerayo kugira ngo byihute cyangwa ikiguzi kigabanuke.”

Knowless Yakomeje avuga ko nk’uko hari ibindi bikoresho nkenerwa nko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi bijya bigabanyirizwa cyangwa bigakurirwaho imisoro, asaba no mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry’ubuhanzi, na bo bafashwa muri uwo mujyo kuko ari uruganda rukiyubaka.

Ati “Hari ibyakozwe kandi turabishima cyane kuba dufite BK Arena byahinduye byinshi ku muziki wacu, ariko hakenewe n’izindi nyubako ahantu hatandukanye no mu ntara, kuko usanga akenshi bajya mu mahoteli hakabahenda cyangwa se ugasanga muhahuriye muri abahanzi barenze umwe muhakeneye.”

Uyu muhanzikazi uri gutunganya album ye ya gatandatu yemeza ko ubuhanzi buramutse buhawe imbaraga bwatanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’igihugu.

Butera Knowless yasezeranyije iyi Minisiteri ko abahanzi bazayitaba aho ibakaneye bakungurana ibitekerezo ku cyarushaho guteza imbere uru ruganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .