00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasobanuye iby’umushinga w’indirimbo ya kabiri yakoranye na Bruce Melodie

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 March 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zivugwa ku mushinga w’indirimbo ya Bruce Melodie na The Ben bendaga gukorana ugapfuba utarangiye, The Ben yahishuye ko hari indi ndirimbo bakoranye mu 2021 n’ubwo na yo itegeze isohoka.

Ibi The Ben yabigarutseho binyuze mu butumwa bw’amajwi bwanyujijwe mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa X (space) cyagarukaga ku mubano afitanye na Bruce Melodie muri iki gihe.

The Ben aherutse gutangaza ko mu 2017 yari agiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie ariko ntibize gukunda kuko uwo muhanzi yamusanze muri studio ngo bafate amajwi y’iyo ndirimbo ariko agasanga ari gukina imikino yo ku ikoranabuhanga (PlayStation).

Ibyo yabisabiye imbabazi Bruce Melodie, avuga ko atari agamije kumusuzugura ahubwo habayeho kudahuza neza, n’ubwo nyuma Bruce Melodie yavuze ko bitari bikwiriye.

Muri aya majwi yaciye kuri X, The Ben yagaragaje ko atigeze na rimwe asuzugura Bruce Melodie nk’uko bamwe babifashe nyuma yo kumenya ko aba bahanzi bari bagerageje gukorana indirimbo mu 2017 ariko we ntiyayishyiramo igitero dore ko mugenzi we yafashe amajwi undi ari gukina Playstation.

The Ben yahishuye ko nyuma y’icyo gihe bongeye guhurira muri studio mu 2021 bajya muri Country Records bagerageza gukorana indi ndirimbo ya kabiri n’ubwo na yo itasohotse.

Ati “Umuhanzi mugenzi wanjye nk’uko yari yabikomojeho mu kiganiro aherutse gukora avuga ko yumva yarasuzuguwe ariko mu by’ukuri nkibyumva nagize ngo ni kwa kundi avuga ibintu bye, gusa biza gushimangirwa na Madebeats abivugaho mu itangazamakuru, ni ho navuye ndavuga nti nshobora kuba narubahutse umuntu ntabizi ndavuga nti ngiye gusaba imbabazi.”

“Ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake cyangwa se nabigambiriye, mu by’ukuri nta n’ubwo nari nzi ko ari uko yabifashe ndetse musaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima indani.”

The Ben avuga ko ibyo kuba yakina PlayStation ari ikintu gisanzwe abahanzi benshi bakora ndetse na we ubwe byigeze kumubaho ubwo yari yagiye muri Nigeria gukorana indirimbo na Krizbeatz icyo gihe uyu musore yamusize muri studio ajya gukina iyi mikino na Tekno Miles.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyo aza kuba yarasuzuguye mugenzi we, batari kongera guhurira muri studio mu 2021.

Ati “Ikindi kigaragaza ko nta kibazo kiri muri ibi ni uko kuva icyo gihe kugera uyu munsi habayemo indirimbo yanjye na we, wabibaza na Element cyangwa Country Records yose yari ihari, uwo mushinga wabayeho.”

“Rero niba yumva yarasuzuguwe bituma ababara nk’uko abigaragaza ntabwo yari kuba yagaruka ngo tube twakorana indi ndirimbo, sinzi impamvu ejo bundi abivugaho yasimbutse iyo yo hagati akivugira iya kera, ibyo kuba itarasohotse nabyo bifite inkuru yabyo gusa muvandimwe ntabwo nsuzugura.”

The Ben avuga ko asanzwe akunda Bruce Melodie n’ubwo badahura kenshi dore ko mu 2017 ubwo bari bahuriye muri Uganda nabwo yamweretse urukundo amubwira ko afite ubushobozi bwo kuzaba umuhanzi uyoboye abandi mu Rwanda.

The Ben yemeza ko guterana amagambo hagati y’abahanzi ntacyo bimutwaye ndetse abibonamo nk’imikino irushaho kuryoshya showbiz gusa icyo adakunda ni ukuba byavamo indi migambi itari myiza.

Yasabye abahanzi nyarwanda gushyigikirana no kwishimira intambwe undi yagezeho kuko aribyo abona byarushaho guteza imbere uru ruganda rw’imyidagaduro.

The Ben avuga ko atigeze asuzugura Bruce Melodie nk'uko bamwe babifashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .