00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yiseguye kuri Bruce Melodie , yizeza kugarura Green P mu muziki (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 10 March 2024 saa 11:52
Yasuwe :

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben yakuye urujijo ku makuru amaze iminsi, y’uko yateguye gukorana indirimbo na Bruce Melodie ariko bikarangira idakozwe biturutse kuri The Ben.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, yavuye imuzi iby’iyo ndirimbo itarakozwe, impamvu Meddy atitabiriye ubukwe bwe, abahanzi abonamo ejo heza n’ibindi.

Kuki indirimbo yawe na Bruce Melodie itakozwe?

Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze kumujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n’inshuti yanjye yitwa Omar. Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama. Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire.

[….] Jyewe siniziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.

Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.

Reka mbahe urugero ku ndirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz. Iyo bakoze mbere ntabwo Diamond yayikunze. Iya kabiri nayo ntabwo Meddy yayikunze. Iyo untekerereje nabi ukumva ko nagusuzuguye biba ari bibi.

Bruce Melodie ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day, wowe byagenze gute?

Mbere y’uko nsubiza icyo kibazo, wowe wakwishimira ko umuntu umwe yiharira iterambere?

Tuvuga gutera imbere ku gihugu iyo tubona inzu nyinshi. Ni kimwe n’umuziki. Nimubona umuhanzi ari ahantu heza mwibyibazaho , ahubwo mutekereze undi uzaba ahari ubutaha.

Bruce Melodie muhurira muri Rwanda Day mugasuhuzanya wamubwiye iki?

Biragoye ko mbivugaho cyane ariko abantu benshi banzi bazi ko iyo duhuye nkora ibishoboka byose tukaganira, nkaba nagira ibyo ngufasha. Ninjye wamusanze kugira ngo mwereke urukundo.

Naramubwiye nti ‘Komereza aho, barumuna bacu nitwe bareberaho, tumeze nk’aho turi ishusho ku bandi.’

Numvaga nshaka kumubwira ko byose bishoboka. Namubwiye amagambo menshi meza ariko natangajwe n’uko yabifashe.

Murumuna wawe Green P umufasha iki ngo na we umuziki we ugere kure?

Twese twemera ko Green P ari umuhanga muri Hip Hop. Abenshi twemeza ko Green P ari ikinege cya Hip Hop. Ndi gukora ibishoboka byose kugira ngo abamukunda bongere bamwumve, Green P afite ibintu byinshi cyane ahishiye abanyarwanda.

Kuki Meddy atitabiriye ubukwe bwawe?

Ibintu Meddy yakoze mu bukwe bwanjye birenze kure ibyo ababwitabiriye bakoze. Kuba Meddy atarabonetse inaha hari impamvu nyinshi.

Jyewe nitabiriye ubukwe bwe ndi ingaragu. Hari ukuntu udakwiriye kurenganya umuntu ufite urugo n’umwana. Meddy ibyo yakoze abantu batamenye ni byinshi. Nta kiruta kwitabira ariko kuba Meddy ataraje hari impamvu ikomeye kandi yumvikana ntavugira hano.

Wakiriye ute kuba Meddy yariyeguriye Imana burundu?

Icyemezo cya Meddy nacyakiriye neza. Ndi mu bantu bari inyuma ye. Meddy yahoze ari umukristu, yakoze ikintu nakwita kumaramaza. Yakoze ibintu bimuha amahoro, aho yabonye amahoro niho yagiye.

Indirimbo wakoranye na Azawi yaheze he?

Indirimbo yarakozwe yararangiye izasohoka igihe icyo ari cyose. Gukorwa ku indirimbo siko gusohoka kwayo.

Indirimbo yanjye ya kabiri nyuma ya Ni Forever izasohoka mu kwezi kwa Gatanu.

Nyuma yo kubana na Pamella, watunguwe n’iki?

Pamela iyo mumenyanye ugirango aritonda, ariko buriya ni umusazi bya hatari kuko arashimishije cyane!

Ni abahe bahanzi ubona batanga icyizere mu Rwanda?

Abahanzi ni benshi ariko reka mvuge Kenny K-Shot, Yuhi Mike na Shemi, ni benshi cyane.

Wigeze wumva ushaka kureka umuziki?

Byigeze kubaho ejo bundi. Nagiye mu bucuruzi numva buri kuntwara ariko umuziki uba umeze nk’ikintu nkunda ku buryo ntawureka. Umuziki dukora si uwacu, ni ikintu ukorera abandi.

Ni bande bagize uruhare mu izamuka rya The Ben tuzi ubu?

Nari maze igihe ndirimba indirimbo ndi kumwe na Tom Close. Rero buriya iriya ndirimbo Amaso ku maso ntiyari iyanjye ahubwo yari iya Roger. Ubundi Tom Close, Alex Muyoboke na Ezra nibo batumye njya muri studio.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .