00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu y’ubuke bw’abakobwa bari mu muziki mu mboni za Tonzi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 March 2024 saa 05:46
Yasuwe :

Abaganira ku ruganda rw’imyidagaduro ntibakunze gusoza batavuze ku kibazo cy’umubare muto w’abari n’abategarugori barangwa muri uru rwego rwiyubaka umunsi ku munsi ari nako kandi ruvumbukamo impano zitandukanye.

Umuhanzikazi Uwitonze Clémentine [Tonzi] agendeye ku buzima yanyuzemo mu rugendo rwa muzika yatangiye mu 2004, avuga ko zimwe mu mbogamizi abahanzikazi bahura nazo harimo imyumvire y’abo bakorana cyangwa sosiyete ibazengurutse itumva ibyo bakora.

Tonzi yatangarije Radio Rwanda ko agitangira umuziki hari album ye yaburiwe irengero bitewe no kutitabwaho cyangwa kudahabwa agaciro.

Ikindi yagaragaje ni uburyo bamwe mu bakirisitu bafata umuhanzikazi iyo bamubonye agendana n’abandi bantu bo badasanzwe bamenyereye bakavuga ko yabaye ikirara.

Ati “Abakobwa ni bake kuko urebye uburyo dukoreramo ubaye uri umuntu udafite umutima ukomeye wabivamo burundu. Biravunanye cyane, bisaba kwitanga, hari nk’umwana w’umukobwa uba yumva adashoboye kwihanganira ibyo bigeragezo, rimwe na rimwe hari abagutenguha ukaba wabura n’umushinga wawe.”

“Nkanjye hari album yanjye ya mbere nakoze imyaka ine yose irabura, nongeye gutangira bundi bushya.”

Yakomeje agira ati “Hari n’aho uba ugiye gukorera ukabona umuntu mugiye gukorana atangiye kugutereta ukamwumvisha ko muri mu kazi, rero hari abana benshi batinya ibyo bigeragezo, njyewe ndashimira Imana no kuba ndi umuntu w’indwanyi wemeye gutinyuka, yego bamwe nkabatakaza cyangwa hakagira amahirwe runaka mbura ariko nkakomeza kuko nzi ko ibintu Imana idushakamo bidaciye muri izo nzira, nibyo Imana yagiye inshoboza.”

Tonzi avuga ko urugendo rwe rwa muzika aramutse aruhaye izina yarwita “Gushobozwa n’Imana”.

Yakomeje avuga ko hari n’ikibazo cya sosiyete ibangamira umwana w’umukobwa wifitemo umuhamagaro wo kuririmba cyangwa kuba umuhanzikazi.

Ati “Nk’ubu noneho hari abo muri sosiyete yacu bumva ko umukobwa uririmba ari ikirara cyangwa bakumva bidakwiye, gukorera muri ubwo buzima ntabwo byoroshye, ni ikintu nari kureka kuko nari muto ariko Imana yaranshoboje nkurikira inzozi zanjye. Nashimira umuyobozi w’igihugu watweretse ko tugomba gutekereza kure y’ibitudindiza.”

Yakomeje agira ati “Mu muziki usanga abatunganya indirimo [producers] benshi ari abahungu, abakora amashusho na bo ni uko, mbese abakobwa ni bake cyane ugasanga abo bahungu ni abantu mu marana igihe kinini mugendana, ku buryo abantu babona muri kumwe mu modoka, wirirwanye nabo mukora indirimbo, bakumva ko wabaye ikirara, ntibumve ko uri mukazi, gusa ubu biri kugenda bihinduka.”

Mu rwego rwo gushyigikira umwana w’umukobwa Tonzi yazirikanye abari n’abategarugori abaha imirimo mu gitaramo azamurikiramo album ya cyenda yise “Respect.” giteganyijwe ku wa 31 Werurwe 2024 kuri Crown Conference Hall Nyarutarama.

Ni igitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “Gutera imbaraga umugore muri iyi Si y’ikoranabuhanga” kizaba cyiganjemo abagore kuva kuva kubaririmbyi kugera ku bacuranzi n’abafata amashusho.

Iki gitaramo azagihuriramo n’abahanzikazi barimo, Lilliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi, Phanny Wibabara, ndetse na DJ Spin.

Umva “Respect” indirimbo yitiriwe album ya cyenda ya Tonzi

Tonzi avuga ko iyo adashobozwa n'imbaraga z'Imana aba yararetse umuziki kubera ibigeragezo yagiye ahura nabyo
Iki gitaramo Tonzi azagihuriramo n'umuhanzikazi Liliane Kabaganza usigaye uba muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .