Ubuyobozi bwa Universal Music bwanditse ibaruwa imenyesha TikTok ko itemerewe kongera gukoresha ibihangano bya Taylor Swift, Angèle, Serge Gainsbourg na Georges Brassens.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa Le Point cyanditse ko iyi gasopo ije nyuma y’uko ku itariki ya 1 Gashyantare 2024 Universal Music Group yari yafunze amajwi y’indirimbo za Taylor Swift.
Ni ubwumvikane buke bwatewe n’uko izi sosiyete zananiwe guhuza ku nyishyu igomba gutangwa na TikTok kubera ikoreshwa ry’indirimbo za bariya bahanzi kuri uru rubuga rukoreshwa n’abasaga miliyali 1.2 ku isi.
Reba indirimbo ya Taylor Swift yarebwe na miliyali eshatu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!