00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Platini afite ku itsinda Dream Boyz ryamubereye ikiraro muri muzika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 March 2024 saa 04:30
Yasuwe :

Nemeye Platini wamamaye muri Dream Boyz ubu usigaye akora umuziki ku giti cye mu izina rya Platini P, avuga ko hari byinshi bimukumbuza iri tsinda ndetse yemeza ko hari byinshi ryamwigishije mu myaka 11 yamaze akorana na TMC.

Platini avuga ko atigeze atekereza kuzakora umuziki ari wenyine, gusa ibintu byaje guhinduka ubwo mugenzi we yamubwiraga ko ashaka gukomeza amasomo ya Masters muri Amerika.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Baba Xperience” yanyujije ku rubuga rwa YouTube, cyagarutse kuri byinshi mu rugendo rwe rwa muzika n’igitaramo afite kuwa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Yagize ati “Mu 2020 nko muri Gashyantare nibwo inshuti yanjye yambwiye ko yumva ashaka kujya kwiga muri Amerika, arabimenyesha ndabyakira. Kumbwira ngo agiye kwiga, mu by’ukuri ni igitekerezo cyumvikana, ariko muri icyo gihe naravuze nti njye biragenda bite?.”

“Nibwo nahise ntekereza icyo nakora. Icyo nakubwira mu buzima bwanjye sinigeze ntekereza cyangwa nibona ntari muri Dream Boyz.”

Platini avuga ko inkuru yamubabaje mu rugendo rw’iri tsinda , ari ukurangira kwaryo.

Ikintu yishimira ni uko mu myaka irenga 10 itsinda ryamaze, buri gihe babaga bafite indirimbo ibahagarariye.

Ati “Buri mwaka wasangaga dufite indirimbo iduhagarariye, iyo nshaka kuvuga ni ya ndirimbo isana imitima , iyo twabaga tutarayibona twumvaga mu byukuri tutararirimba, iyo niyo nkuru nishimira.”

Izo ndirimbo zirimo Mumutatashye, Wagiye kare, Data ni nde ?, Magorwa, Sinzika, Dufitanye isano, n’izindi.

Indirimbo “Wagiye kare” yakomotse ku nshuti ya Platini yabuze umubyeyi ari ikinege iwabo. Uyu muhanzi yahisemo kuririmba inkuru iyo nshuti ye yamubwiye ndetse byageze aho imushimira cyane.

Ibintu bitatu Platini avuga ko yungukiye muri iri tsinda ryanyuze benshi birimo kuba ryaramwigishije umuziki no kubana n’abantu, n’ubumenyi bwo gushaka ubutunzi ndetse no gucunga inyungu yungutse yaba nto cyangwa nini.

Ati “Ikintu cya mbere mu bunararibonye ryampaye , ni uko nize umuziki muri Dream Boyz, niga kubana n’abantu bo hanze y’umuziki, niga kumenya imyitwarire y’umuntu kuburyo wabana nawe kandi mudahuje.”

“Ikindi nize ni ugushaka ubutunzi aho kurarikira ibyiza , imodoka nziza n’ibindi. Mbese ni ukumenya gucunga umutungo twari dufite. Icya gatatu ni ukunguka abantu , inshuti , n’ibindi.”

Inkuru yumva yabera icyitegererezo abandi ni uburyo buri mwaka bahoraga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ndetse bakaza mu myanya ya mbere kugera baryegukana ubwo ryabaga ku nshuro ya karindwi.

Ikindi yibuka ni uko we na TMC bigeze kugura ibibanza mu gace bitewe n’uko bahageze bagasanga ibibanza bihendutse.

Ibyo yibuka badahuza birimo kuba afana Christiano Ronaldo, TMC agafana Messi.

Dream Boyz itaratangira Platini yumvaga itsinda ryabo ryakwitwa The Melodies gusa abarimo Mike Karangwa, TMC na Ally Soudy babahitiriamo izina Dream Boyz bitewe n’amazina y’amatsinda yari aharawe icyo gihe.

Kurikira ikiganiro kirambuye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .