00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga ubuforomo muri Wisdom School bayivuze imyato

Bamwe mu banyeshuri bari gukarishya ubumenyi bwabo mu Ishami ry’Ubuforomo muri Wisdom School bagaragaje ko inzozi zabo zigiye kuba impamo nyuma yo kwisanga mu mwuga bakunda kandi ufatiye benshi akamaro.

Abaganiye na IGIHE, ni abiga mu Ishami rishya ry’Ubuforomo, Associate Nursing Program, ANP, ryatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri 2023-2024 nyuma yo kwemezwa n’inzego zibishinzwe ku bufatanye na Wisdom School.

Iri shami rya Associate Nursing Program, ryashyizweho na Leta y’u Rwanda rigamije gukemura ikibazo igihugu n’isi muri rusange bafite cy’ubuke bw’abakora mu buvuzi babifitiye ubumenyi.

Bamwe mu banyeshuri bahisemo kwiga iri shami muri Wisdom School,, bemeza ko kuba Leta n’iri shuri barabitayeho bakaborohereza kwiga ibyo bifuzaga nta kabuza ko bazatanga umusanzu ku gihugu .

Umugwaneza Iyabesi yagize ati "Njye kuva kera nifuzaga kwiga ubuforomo ariko kuko kubibona bitari byoroshye numvaga bizangora. Icyadushimishije kurushaho ni uko twiga amasomo y’umwuga ariko tukarenzaho n’andi ya siyansi y’imibare, ubutabire, ubugenge n’ibinyabuzima, ibyo bikaba bazatuma n’ushaka gukomeza muri Kaminuza bitazamugora.”

Umuhoza Micheline na we yagize ati “Mfite icyizere cyo kuzatsinda neza kuko batwigisha neza, natwe tugakora ubushakashatsi dusoma ibindi bitabo ndetse no ku ikoranabuhanga. Intumbero yanjye ni ukuzakomeza kwiga ubuvuzi kuko Isi n’igihugu bakeneye abakoresha mu buvuzi benshi kandi bashoboye. Nzabigeraho kuko n’Ishuri ridutegura neza.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi muri Wisdom School, Evariste Bizimana, ashimangira ko ubumenyi-ngiro buhabwa abanyeshuri bituma bamenya gushyira mu bikorwa ibyo bize bikazabagirira akamaro mu myaka y’abo iri imbere.

Yagize ati “Abanyeshuri bacu hano muri Wisdom School baba bafite ubumenyi bwo kwihangira icyo gukora haba ku ishuri ndetse no hanze yarwo kuko dushyira abanyeshuri bacu mu mwuka wo kwihangira imirimo. Dufite intego yo kurera abantu batazaremerera imiryango yabo cyangwa igihugu cyabo ahubwo bazagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije igihugu ndetse n’isi muri rusange. Aba rero biga ubuforomo bo bafite amahirwe menshi cyane."

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, yavuze ko nk’Ishuri Mpuzamahanga, bahisemo gutanga ubumenyi bufasha umwana wese uharangije kutaba ikibazo ku babyeyi no kuri Leta, ahubwo akazana ibisubizo by’impinduka nziza ku bibazo biba bihari.

Ati “Si mu Rwanda gusa ahubwo n’Isi yose ifite icyuho ku bakozi bo mu buvuzi, ababyeyi n’abana nibatugane. Twiteguye kubaha uburezi n’uburere kuko ubwo bushobozi turabufite kandi n’imyanya irahari ihagije.”

Nduwayesu yakomeje ashishikariza ababyeyi kujyana abana babo muri iri shuri, bagahabwa uburezi n’uburere bifite ireme kuko ridateze gutenguha abazarigana.

Yagize ati “Ubundi mu burezi hari amashyiga atatu. Abana, ababyeyi natwe abarezi. Turasaba ababyeyi rero kutima amahirwe abo bana, babatuzanire tubarere kuko turi abarezi, turi ababyeyi kuko dufite abana kandi abazatugana bazabona ko batibeshye."

Yavuze ko imyanya igihari ku bashaka gukomeza amasomo yabo muri iryo shuri, atanga ikaze.

Muri Wisdom School hari icyiciro cy’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye icyiciro rusange n’abiga mu mashami ya Siyansi, Ubuforomo n’icungamutungo aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.

Wisdom School, abaharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye. Ifite kandi laboratwari zigezweho zifasha abana gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Hari kandi imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Imana no gukunda Igihugu yabahaye.

Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami i Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi n’i Nyagatare, yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

Iri shuri ryakira abana bose. Amakuru arambuye aboneka kuri Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bagahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Abiga muri Wisdom School bisanzura ku buyobozi bwabo bagakorera hamwe

Special pages
. . . . . .