00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amacumbi ya ‘bose’ mu marembo ya Kigali: Ibidasanzwe kuri ‘Bwiza Riverside’ ishobora kuvana benshi mu bukode

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 September 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere, mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, hazaba ari ntaho ya benshi mu batuye Kigali by’umwihariko abafite inyota yo gutunga inzu zabo bwite za mbere kandi zihendutse.

Kuri aka gasozi kazwi nka Karama kitegeye Ruyenzi muri Kamonyi n’umugezi wa Nyabarongo wigoronzora hasi mu bishanga, abafundi n’imodoka z’ubwubatsi babisikana amanywa n’ijoro, barwana n’uko mu mezi atandatu ari imbere, inzu za mbere zigezweho kandi zihendutse 250 zizaba zuzuye nkuko babyijeje Perezida Paul Kagame muri Gashyantare uyu mwaka.

Ni umushinga ‘Bwiza Riverside Homes’ wa rwiyemezamirimo w’Umunyamerika Soleman Idd na Sosiyete ye y’ubwubatsi ADHI Rwanda Ltd, yiyemeje kuba yujuje inzu 2300 ziciriritse mu myaka ine iri imbere.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’amasezerano Ikigo ADHI Rwanda Ltd cyasinye na Guverinoma y’u Rwanda mu Ugushyingo 2020. U Rwanda icyo rutanga ni ubutaka, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.

IGIHE yageze mu kagari ka Nyabugogo ahari kubakwa izi nzu, zigenewe abanyarwanda badafite amacumbi yabo bwite, binjiza ku kwezi amafaranga atarenga miliyoni 1,2 Frw.

Ku nkunga ya Banki y’Isi, hashyizweho ikigega kizafasha abashaka gutunga izi nzu kubona inguzanyo muri banki, bakaba babasha kwishyura mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 11 %.

Inzu ziri muri uyu mushinga zizamurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rituma zibungabunga ibidukikije, ntizangize ikirere kandi zifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe n’ibindi.

Joseph Lister ukurikirana imyubakire ya Bwiza Riverside Homes, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Icyiza cy’inzu zacu ntabwo zasenywa n’imitingito kuko ntiziremereye, zubakwa hakoreshejwe ibikoresho bike. Mu kubaka inzu imwe ntukenera abantu barenze batanu. Birangira igiciro kigiye hasi kuko ni ibintu byakorewe inyigo mbere yo kubaka.”

Muri uyu mushinga hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoze mu biti, ibyuma na sima. Muri byo 70% bikorerwa imbere mu gihugu.

Izi nzu ziri mu byiciro bitandukanye bigendanye n'amikoro ya benshi

Mu masezerano iyi sosiyete yagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, harimo gushinga ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) rizajya rihugura abanyarwanda ku myubakire yifashishije ikoranabuhanga rya GRS ari naryo ADHI Rwanda Ltd ikoresha.

Lister yagize ati “Kuri ubu abanyeshuri ba mbere 60 bari kwimenyereza.Tubahugura haba mu nyandiko no mu ngiro. Nyuma y’umwaka umwe baba bafite ubushobozi bwo kubakira abandi bantu. Harimo bamwe tuzakorana abandi babe abafatanyabikorwa.”

Inzu za mbere bari kuzitanguranwa

Mu gihe inzu za mbere 250 zitaruzura, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority:RHA) kimaze kwakira ubusabe bw’abazishaka basaga 800, binyuze ku rubuga www.iwanjye.brd.rw, rwashyizweho ngo abashaka amacumbi aciriritse biyandikishe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Amacumbi aciriritse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Uwimana Léopold, yabwiye IGIHE ko inzu ziri kubakwa ziri mu byiciro bitandukanye.

Inzu za make zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, iza miliyoni 26 Frw, iza miliyon 35 Frw ndetse n’izindi zifite agaciro ko hejuru kugeza kuri miliyoni 80 Frw nubwo zo zizaba ari nke.

Uwimana yavuze ko intego y’uyu mushinga ari ukuziba icyuho cyagaragajwe, cy’uko umujyi wa Kigali nibura ukeneye amacumbi aciriritse ibihumbi 310 bitarenze 2032.

Ati “Bisaba ko umuntu ugomba kuyifata ari umuntu utunze inzu bwa mbere, iryo ni ihame, kandi inzu ntabwo ishobora kugurishwa ukimara kuyifata. Hari imyaka igenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ku ihererekanyamutungo, aho umutungo utagomba guhererekanywa mbere y’imyaka icumi.”

Yashimangiye ko atari inzu zagenewe abakozi ba Leta gusa nkuko bamwe babikeka, ahubwo ngo ni iza buri munyarwanda wese ufite icyo yinjiza ku kwezi ku buryo azajya abasha kwishyura inguzanyo.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.

Uwimana yashishikarije abantu kwiyandikisha ku rubuga rwashyizweho bagaragaza ko bakeneye inzu, kugira ngo bajye ku rutonde rw’abantu bashobora kugenerwa izo nzu mu gihe zuzuye.

Ati “Tugerageza kureba abujuje ibisabwa noneho bagashyikirizwa amabanki, amabanki nayo agakorana n’abashoramari kugira ngo barebe ngo ni iyihe nzu yakubakirwa abo bantu bitewe n’ubushobozi bw’imari bafite.”

Mu nzu z’icyitegererezo zamaze kubakwa IGIHE yasuye, harimo iy’ibyumba bibiri, Salon n’igikoni ari nayo igurishwa miliyoni 16 Frw. Inzu y’ibyumba bitatu, Salon, igikoni, aho kurira (Salle à manger) ifite agaciro ka miliyoni 26 Frw. Izi nzu zose ibyumba byo kuraramo biri hejuru (etage), zikagira parking ndetse iya miliyoni 26 Frw yo ifite igikari cyihariye.

U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.

Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe Amacumbi aciriritse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Uwimana Léopold, yabwiye IGIHE ko inzu ziri kubakwa ziri mu byiciro bitandukanye
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko izi nyubako zizaba zimeze nizimara kuzura zose
Buri nyubako yuzuye iba ifite icyapa kigaragaza icyiciro cyayo
Hakoreshejwe uburyo budasesagura ubutaka bwo kubaka bajya hejuru
Buri nzu yubatswe ifite parking n'ubusitani inyuma kandi byose bikoze mu buryo butangiza ibidukikije
Inzu zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije
Salon y'imwe mu nzu za miliyoni 16 Frw
Salon muri izi nzu zigiye ziba mu gice cyo hasi, ibyumba umuntu ashobora kuraramo bikaba hejuru
Hari aho usanga hari ibitanda bigerekeranyije mu gukoresha neza umwanya
Escaliers zizamuka zigana mu igorofa hejuru ahari ibyumba byo kuraramo
Izi nzu ziri i Karama mu Karere ka Nyarugenge
Byinshi mu bikoresho byubatse izi nzu ntabwo biremereye ari nabyo bituma hahora haherereye
Igikoni cy'imwe muri izi nzu
Salle à manger hafi ya salon witegeye hanze mu busitani
Ibikoresho birimo biratandukanye kandi bigezweho
Inzu ishobora kujyamo ibitanda bibiri, cyane cyane mu cyumba cy'abana
Inzu zirindwi zamaze kuzura, zashyizwemo ibikoresho by'ibanze
Mu bwogero bw'izi nzu ni uko hameze
Mu ruganiriro rw'imwe mu nzu yuzuye hateye amabengeza
Izi nzu zifite ubwiherero bubiri, hasi hafi ya Salon no hejuru mu byumba
Ahazubakwa izi nzu mu cyiciro cya mbere haratunganyijwe
Uyu mushinga numara kuzura ni uku uzaba umeze
Imwe mu nzu zibikwamo ibikoresho
Imodoka zisiza zikora amanywa n'ijoro ku buryo muri Werurwe 2023 inzu za mbere zizaba zabonetse
Ibyuma nibyo byihariye umwanya munini mu kubaka izi nzu, kurusha sima n'amatafari
Biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere, uyu musozi uzaba wujujweho inzu zo muri ubu bwoko 2300
Uyu mushinga uri gukorerwa mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali, agateganye no ku Ruyenzi muri Kamonyi
Imirimo yo kubaka inzu 250 z'icyiciro cya mbere irarimbanyije
Byinshi mu bikoresho bikoreshwa mu kubaka izi nzu bikorerwa cyangwa bigatunganyirizwa ahari kubakwa

Amafoto: Rwema Derrick &Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .