00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank na ADHI Rwanda mu mikoranire izorohereza Abanyarwanda kubona inguzanyo y’inzu zo guturamo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 November 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya BPR Bank Rwanda Plc yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yitezweho gufasha mu korohereza Abanyarwanda kubona inguzanyo yo kugura inzu zo guturamo binyuze mu mushinga wiswe Bwiza Riverside Homes.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’impande zombi kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022. ADHI Rwanda Ltd ni ishami ry’ikigo cyatangijwe na Soleman Abdi Idd, uzobereye mu bijyanye n’ubwubatsi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho na ADHI Corporate Group ndetse na Guverinoma y’u Rwanda. Inzu za Bwiza Riverside Homes ziri kubakwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo yavuze ko abakiliya b’iyi banki n’abandi Banyarwanda babyifuza muri rusange, bagiye guhabwa amahirwe yo gutunga inzu binyuze mu nguzanyo bazajya bahabwa n’iyi banki.

Ati “Turi ikiraro, tuzabaha amafaranga yo kugura izo nzu hanyuma bazatwishyure mu myaka myinshi. Inguzanyo yacu ishobora kwishyurwa mu myaka 20 iri imbere, ushobora kubona umuntu utinjiza amafaranga menshi akaba yabasha kwigurira inzu, akagenda yishyura gahoro gahoro.”

Yakomeje agira ati “Ni nk’uko ushobora kuba urimo kwishyura ubukode bw’inzu ubamo ariko nyuma inzu ikazaba iyawe, niryo tandukaniro. Niwo musanzu dushaka gutanga muri ubu bufatanye twagiranye na ADHI kandi twizeye ko ari abafatanyabikorwa beza kuko abantu benshi baza kutureba, bashaka kubona inguzanyo yo kugura inzu zo guturamo.”

Visi Perezida wa ADHI Rwanda Ltd, Soleiman Sadiya yavuze ko gahunda bafite ari iy’uko Abanyarwanda babasha kugira aho gutura kandi bagatura mu buryo bubahendukiye ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya na BPR Bank Rwanda.

Ati “Nink’aho ushobora kuba ufite inzu ukodesha ariko ikaba izaba iyawe mu myaka 20 iri imbere. Ibyo BPR Bank Rwanda ikora ni ingenzi kuri twe nk’abubatsi ariko no ku bakiliya babitsamo batazagira imbogamizi zo kubona aho bakura amafaranga yo kubaka inzu zabo.”

Biteganyijwe ko umwaka wa 2023 uzarangira inzu zigera kuri 245 zimaze kubakwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wa Bwiza Riverside Homes. Nyuma y’ibyiciro bitanu, uyu mudugudu uzaba umaze kubakwamo inzu 2.270.

Inkuru bijyanye: Amacumbi ya ‘bose’ mu marembo ya Kigali: Ibidasanzwe kuri ‘Bwiza Riverside’ ishobora kuvana benshi mu bukode

Odhiambo yavuze ko ubu bufatanye bugamije korohereza abakiliya ba BPR gutunga inzu
Visi Perezida wa ADHI Rwanda Ltd, Soleiman Sadiya yavuze ko gahunda bafite ari iy’uko Abanyarwanda babasha kugira aho gutura kandi bagatura mu buryo bubahendukiye ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya na BPR Bank Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa BPR, George Odhiambo yavuze ko aya masezerano ari inyungu ikomeye ku bakiliya
Biteganyijwe ko muri Nyakanga umwaka utaha inyubako za mbere za Bwiza Riverside Homes zizaba zabonetse
Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo yavuze ko abakiliya b’iyi banki n’abandi Banyarwanda babyifuza muri rusange, bagiye guhabwa amahirwe yo gutunga inzu binyuze mu nguzanyo bazajya bahabwa n’iyi banki
Aya masezerano ari muri gahunda ya Leta yo kubaka amacumbi aciriritse
Zimwe mu nzu ziri kubakwa na ADHI Rwanda i Karama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .