00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe inyigo ya Stade y’icyitegererezo ibereye ahacukurwaga umucanga i Kinyinya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 November 2021 saa 12:26
Yasuwe :

Ahahoze hacukurwa umucanga n’amabuye yo kubakisha mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, hashobora kubakwa Stade nto “The Dream” yakira abantu ibihumbi 10 nk’uko bigaragara mu nyigo yakozwe y’Ikigo Fdg Africa gitegura kikanashyira mu bikorwa inyigo z’imishinga yo kubaka.

Kongera umubare w’ibikorwaremezo bya siporo biri mu biraje ishinga Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aho ku bufatanye bwawo na Minisiteri ya Siporo, hifuzwa ko hazubakwa byibuze ikibuga muri buri kagari.

Nubwo bimeze gutyo ariko, usanga imbogamizi zikiri mu kubona ubutaka bwo kubakaho ibi bikorwaremezo ahanini bitewe n’uko biba bitarateganyijwe mbere.

Gusa, hari ahantu henshi usanga hadatuwe ndetse nta kintu hagikorerwa bitewe n’uko icyari kigambiriwe cyamaze kuhakorerwa ndetse bikaba bigoye kuhashyira ibikorwa bimwe na bimwe.

Hamwe mu hantu hateye uko ni ahacukurwaga umucanga n’amabuye yo kubaka mu Mudugudu wa Kami, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Muri aka gace hari ubutaka bugera kuri hegitari eshatu ariko butagifite icyo bukoreshwa kuko ibikorwa byahakorerwaga byo gucukura umucanga n’amabuye byacukurwagamo bitagikora.

Ikigo cya Fdg Africa cyashatse kubyaza umusaruro ubu butaka, gikora inyigo igaragaza uburyo hakubakwa stade nto ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, ikaba ifite ibintu byose birimo Motel, piste yo gusiganirwaho ku maguru, pisine n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Fdg Africa, Bigwi Johnson, yabwiye IGIHE ko iyi nyigo yatangiye gukorwa guhera mu mezi atatu ashize ndetse kuri ubu hakozwe igishushanyo cya stade yahubakwa.

Ati “Twarahabonye, turavuga tuti ko tutagira ubutaka bwinshi muri iki gihugu kuki tutakwereka abantu uburyo bajya bazura ahantu nk’aho noneho bakahagira ahantu hafitiye abantu akamaro.”

“Ni muri ubwo buryo twagiye tureba ikibanza ntacyo tugendeyeho, twashatse nyiracyo turamubaza, tubimuganirizaho.”

Yavuze ko ari ahantu hangiritse hacukuwe kugera muri metero 60 z’ibujyakuzimu ariko bakabona ko bishoboka kugira icyo bakora hakabyazwa umusaruro.

Ati “Barahacukuye cyane ku buryo harimo nka metero 60 umanuka hasi, twashatse ikintu cyahakorwa kikagirira akamaro abantu bahatuye. Twatekereje stade irimo hoteli, amacumbi, restaurant na gym noneho kubera ko ari ku musozi twabuze aho twashyira ‘running track’ yo kwirukankiraho, tuyishyira hejuru ya stade.”

Yakomeje agira ati “Twakoze n’akandi kantu gashobora kuba kameze nka pariki ku buryo hari na pisine yajya igendamo utwato duto banyonga, harimo n’amafi.”

Abajijwe niba hari gahunda ya vuba yo gushyira mu ngiro uyu mushinga, Bigwi yavuze ko bakoze inyigo igamije gushaka abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kubaka stade batekereje.

Ati “Twe twabikoze kugira ngo turebe niba hari abantu bashobora kubyishimira bakaba baza muri iki gikorwa kuko twavuganye na nyir’ubutaka, twamubwiye ko twashaka abantu bagira igikorwa bakora bukabyazwa umusaruro kandi tukaba twaba turengeye ibidukikije.”

Mu gihe iyi stade yiswe “The Dream” yakubakwa, yaba ifite ishuri ryigishirizwamo umupira w’amaguru, hoteli abakinnyi cyangwa amakipe acumbikamo, aho barira n’aho bakorera imyitozo ngororamubiri muri gym.

Stade "The Dream" ishobora kubakwa ahahoze hacukurwa umucanga i Kinyinya
Stade "The Dream" yaba ifite ubushobozi bwo kwakira ibinyabiziga bitandukanye
Ku ruhande rw'iyi stade, Fdg Africa yateganyije ko hashyirwa pisine ijyamo ubwato buto ku buryo abantu baharuhukira
Bigwi Johnson uyobora sosiyete ya Fdg Africa yakoze inyigo y'aha hantu hashobora kubakwa stade "The Dream"
Iyi stade izaba yitwa "The Dream"
Parking y'iyi stade izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije
Hari n'umwanya wagenewe guparikamo imodoka nini
Iyi ni yo miterere iyi stade izaba ifite
Iyi stade izaba ifite piste yo gusiganirwaho ku maguru hejuru yayo
Iyi stade niyubakwa iziyongera ku ya Kigali iri i Nyamirambo, iya IPRC Kicukiro na Stade Amahoro i Remera
Hakozwe inyigo ya Stade y’icyitegererezo ibereye ahacukurwaga umucanga i Kinyinya muri Gasabo
Abafana bazajya bica ahatwikiriye ku buryo no mu mvura itabageraho cyangwa ngo izuba ribice
Ishusho ya stade uyirebeye hejuru!
Hanze ya stade hari n'aho abana bashobora gukinira imikino itandukanye
Hashyizweho n'amatara ku buryo imikino ishobora kuba mu masaha y'ijoro
Ahari iyi stade hanateganyirijwe hoteli izajya yakira abahagana

Amafoto yerekana ahacukurwaga umucanga i Kinyinya

Iki kibanza giherereye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo
I Kinyinya aho ubu butaka buri hahoze hacukurwa umucanga
Ahacukuwe umucanga hari nka metero 60 umanuka hasi
Haracyashakwa umushoramari wabyaza umusaruro ubu butaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .