00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe inama ku guhashya humidité yibasiye inzu nyinshi mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2022 saa 03:10
Yasuwe :

Ikibazo cy’ubukonje [Humidité] bwangiza inkuta z’inzu cyane cyane mu gice cyo hasi ugasanga irangi n’isima byometse ku matafari, gihangayikishije abubatsi na ba nyiz’inzu kuko uretse kuba giteza umwanda, kinabangamira cyane uburambe bw’inzu.

Ni ikibazo kitagaragara gusa ku nzu zubakishijwe amatafari ya rukarakara cyangwa ibindi bamwe bafata nk’ibikoresho bitaramba.

Ibi ariko ahanini ngo biterwa no gukoresha ibikoresho nk’umucanga bitujuje ubuziranenge kuko ubusanzwe biba byakabanje gupimwa.

Abaturage baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuze ko ikibazo cya Humidité gihangayikishije cyane ko hari inzu zisigaye zitangira kwangiririka zitaramara igihe kinini.

Umwe yagize ati “Njyewe aho ngeze nta nzu ntasangamo Humidité, ni ikibazo gikomeye ku Banyarwanda muri rusange kuko iyo wubatse hakaza Humidité biba ngombwa ko usenya ukongera ugasana, ukabanza kureba impamvu yateye iyo Humidité.”

Mugenzi we yagize ati “Urabona abaturage bubaka amazu bagurisha hari igihe ajya kubaka nk’ahagombaga kujya ingorofani ya sima agashyiramo igice kubera ko iyo nzu adateganya kuzayibamo. Agiye kuyigurisha yirire amafaranga yigendere, uzayigura niwe uzahura n’ibibazo.”

Yakomeje agira ati “Ariko iteka ryose umuntu uzubaka inzu avuga ngo ni inzu yitayeho azayibamo, ntabwo ijya ipfa kuzana humidité bitewe n’ibikoresho ashyiramo bifite imbaraga, sima nyinshi n’umusenyi mwiza n’ibindi nk’ibyo.”

Hari undi muturage wagize ati “Ntabwo ushobora kumara amezi atandatu utarongera kuvugurura, harimo gusenya ibyo washyizeho wongera ushyiraho ibindi. Urumva inzu iba irimo kugenda isaza.”

Ku rundi ruhande ariko hari inyubako zubatswe kera ariko muri iyi minsi ya vuba akaba aribwo zitangiye kugaragaza ibibazo bya humidité mu gihe hari n’izigaragaza ibyo bibazo zikirimo kubakwa.

Umwubatsi akaba n’inzobere mu guhangana n’ikibazo cya Humidité, Eng Ndayishimiye Célestin avuga ko hari impamvu zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ikirere, bityo abubaka bakwiye gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge ariko bakanibuka kujya bajyana n’ikoranabuhanga rigezweho by’umwihariko mubyo bakoresha bubaka.

Ati “Ni ukuvuga ngo niba inzu yarubatswe kera ubu akaba aribwo iri kuzana Humidité, turabanza turebe ibijyanye n’ikirere, turasanga iriya myaka yubatsemo n’igihe kirekire yari abayeho nta kibazo yari afite. Izo nyubako rero zubatswe mu myaka yo hambere uko ikirere cyari kimeze ntabwo ariko ubu kimeze , niyo mpamvu zishobora guhura na Humidité.”

Yakomeje agira ati “Abubaka rero icya mbere navuga, ni ugukora ku ikoranabuhanga dufite ubu ngubu, tureke kugereranya ikoranabuhanga ry’imyaka yashize n’iry’uyu munsi. Ibihe nibihinduka natwe duhinduke, dukore ubushakashatsi ku bikoresho bijyanye n’igihe cyane cyane ibihangana na Humidité.”

Ibi bishimangirwa kandi n’umuhanga mu bijyanye no kurwanya Humidité, Matthew Garrad uvuga ko “Humidité ari ikibazo gikomeye muri iyi minsi ariko birasaba gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge kugira ngo umuntu abashe kuyihashya.”

Uretse guhombya ba nyirinzu , iki kibazo cya Humidité ngo gishobora gutera indwara z’ubuhumekero ku bazituyemo cyane abakuze n’abana ndetse n’abandi bafite ubwirinzi bw’umubiri bufite intege nke.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko ikibazo cy’ubukonje butuma inkuta z’inzu zibyimba ndetse zigashishuka bishobora gutera indwara z’ubuhumekero mu gihe inzobere mu birebana n’imyubakire zivuga ko ari ikibazo cyakemurwa n’ibikoresho bifite ubuziranenge.

Humidité ishobora kurwanywa binyuze mu gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge
Humidité isenya inzu muri ubu buryo aho zitangira kugenda zishishuka
Ifoto igaragaza inzu yatangiye gufatwa na Humidité

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .