Ubu ku Muhima hatangiye kubakwa inyubako izaba irimo iguriro rya Sawa Citi, iri mu ishusho imeze nk’iy’ubwato. Inyigo yayo yakozwe na Sosiyete yitwa FDG Africa iyoborwa na Bigwi Johnson.
Izubakwa ku Muhima hjafi y’umuhanda umunaka ujya ku Kinamba. Izaba irimo amaguriro agezweho, inzu zicuruza ikawa, hazaba harimo Lounge ku gice cyo hejuru n’ibindi.
Bigwi washushanyije iyi nyubako, yavuze ko imiterere yayo isobanura iterambere. Ati “Iriya miterere yayo yavuye ku bwato, ni igitekerezo twagize cyo kubaka inzu ifite ishusho y’ikintu kigenda, bigaragaza iterambere, ni ukugaragaza ko hari aho ibintu biva bijya ku rundi rwego. Sawa Citi ni yo izaba ikoreramo.”
Aho iyi nyubako izubakwa ni haruguru ya Station ya Merez ku Muhima, imirimo yarangiye.
Futuristic Design Group (FDG Africa) yashinzwe na Bigwi ifite intego yo gufasha abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini kandi mu nzu zifite umwihariko bitandukanye n’uko usanga henshi na henshi inyubako zose zisa.
The non moving Yacht in the central city!
the supemarket out of the box #kigali #Rwanda #designthinking @fdgafrica pic.twitter.com/4GW7MXpTMT— Johnson M Bigwi (@bigwijohn) March 13, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!